Rusizi: Umwarimukazi yashyize hanze ubwambure bwe, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bwa Video

1
8002
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umwarimukazi wo mu Karere ka Rusizi, yakoze ibisa n’agashya ashyira amashusho y’ubwambure bwe kuri “Status” ya WhatsApp bitungura benshi bafite nimero ye.

Mu magambo dukeshe ikinyamakuru IGIHE cyanditse iyi nkuru avuga ko ayo mashusho amara amasegonda 30, agaragaza umwarimukazi bigaragara ko ari mu kigero cy’imyaka 45 yambaye umwitero, yawukinze mu mabere n’ahandi hose.

Aba asa n’umuntu uri kubyina, agaragaza imiterere ye. Ukomeje kureba, wa mwitero awukuraho akongera akawusubizaho ariko muri uko kuwukuraho, ubwambure bwe bwose buragaragara.

Biba bisa n’aho ari amashusho yafashe ashaka kohereza umuntu kuko aba yitegeye Camera ya telefoni neza agaragara wese.

Umubyeyi urerera ku kigo yigishaho, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibyo uyu mwarimu yakoze ari agahomamunwa. Ati “Ni gute wakwigishwa n’umwarimu nk’uyu ukagira ubwenge?”

Ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi, Nsabimana Théogène, yavuze ko atarabona raporo ijyanye n’ibyakozwe n’uyu mwarimu gusa ko agiye kubikurikirana.

Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru cyagerageje kubona numero y’uyu mwarimukazi maze baramuhamagara.

Agira ati:”Nari iwanjye n’umugabo tugiye gutembera noneho ndi kwambara ansaba ko nakwifotora nkoresheje telefone n’uko ndabimwemerera noneho video yagumye muri telefone ku wa Mbere ngiye ku ishuri arampamagara ambwira ko nibagiwe kuyimwoherereza nibwo nakoze kuri Status nibeshye gahita kagenda.”

Umupadiri uyobora ishuri uyu mwarimu yigishaho yavuze ko yatunguwe no kubona ayo mashusho ndetse ko nk’ubuyobozi bw’ishuri byababaje.

Ati “Uko mwabibonye natwe ni ko twabibonye biratubabaza turamuganiriza atubwira ko yibeshye akabishyira kuri status ariko ko nyuma yasabye imbabazi n’ababibonye bose uretse ko bamubazaga icyo ari kuzibasabara, gusa ubusanzwe ni umwarimu mwiza ku buryo nanjye nabifashe nk’aho ari ukwibeshya.”

Uyu mwarimukazi ni umubyeyi w’abana bane.

Isoko y’inkuru: IGIHE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

  1. Nkuko yibeshye nasaba abantu bose kuyasiba nokureka gukomeza kuyakwirakwiza kdi bikatubera isomo ryo kudafaya amafoto cg amavideos ayariyo yose uko twiboneye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here