Rutahizamu w’ibihe byose wa PSG yamaze kwerekeza mu ikipe iya Manchester United

0
1334
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Rutahizamu w’ibihe byose wa PSG w’imyaka 33,Edinson Cavani yamaze kwerekeza mu ikipe iya Manchester United aho yahawe numero 7 yambaye na bimwe mu bihangage byaciye muri iyi kipe birimo Best,Cantona,Beckham na Cristiano Ronaldo.

Uretse uyu rutahizamu,United yasinyishije abandi bakinnyi 2 barimo Amad Diallo w’imyaka 18 wakinaga mu ikipe ya Atalanta aca ku ruhande.

Uyu rutahizamu yari amaze imyaka 7 muri PSG yagezemo avuye mu Butaliyani mu makipe nka Napoli na Palermo

Uyu rutahizamu avuye muri PSG ahubatse izina kuko yayitsindiye ibitego 197 mu mikino 276 yose yakinnye ndetse ayihesha ibikombe byinshi cyane.

United yatsinze amakipe arimo Leeds United na Benfica zifuzaga uyu munya Uruguay ndetse byigeze bivugwa ko na Real Madrid yamwifuje.

Edinson Cavani akimara kugera muri United,yagize ati “Naganiriye n’umutoza wanjye bimpa icyizere gikomeye cyo kwambara uyu mwambaro mwiza.”

Manchester United nubwo yaguze aba bakinnyi bose,yamaze kurekura myugariro Chris Smalling werekeje muri AS Roma.

Umukinnyi wa nyuma Manchester United yasinyishije ni Facundo Pellistri wakinaga mu ikipe ya Penarol wifuzwaga n’amakipe arimo Lyon,Manchester City, Newcastle, Real Madrid na Barcelona.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here