Rutanga Eric afite amasezerano mu makipe 3? Ese ibaruwa izamwerekeza muri Yanga azayihabwa na nde hagati ya Police na Rayon?

0
276
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nanubu haracyibazwa ikipe izatanga ibaruwa irekura myugariro w’ibumoso, ari we Eric Rutanga ufitanye amasezerano n’amakipe atatu, arimo Yanga Africans, Rayon Sports FC ndetse na Police FC yari iherutse kumusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2020, nibwo ikipe ya Police FC yumvikanaga na myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi, ndetse akayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri yagimbaga kuzamugeza muri 2022 akinira iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.

Ubwo Rutanga yasinya muri Police FC

Nyuma yuko Eric Rutanga yari amaze gusinyira amasezerano y’imyaka ibiri ikipe ya Police FC kandi nyamara yari agifite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports FC, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports FC bwahise bwandikira Police FC bubasaba ubusobanuro ku mpamvu zatumye basinyisha umukinnyi ukibafitiye amasezerano.

Gusa uyu myugariro we, akavuga ko impamvu nyamukuru yo gusinyira indi kipe kandi yari agifitiye Rayon Sports FC andi masezerano, ari uko hari ibyirengagije mu masezerano bagiranye birimo imishahara ataboneye igihe ndetse n’amafaranga yagombaga guhabwa ubwo yasinyaga amasezerano mashya (Signing fees) agahitamo kwerekeza muri Police FC yari yamwemereye byinshi birimo n’ubwishingizi bw’umuryango we mu gihe cy’imyaka ibiri.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya Yanga Africans, hari kwibazwa ikipe izamuha ibaruwa imurekura (Release Letter), cyane ko yaba Police FC yari itaramuha amafaranga yo gusinya amasezerano, yaba na Rayon Sports FC ikaba hari ibyo yamugombaga ataherewe igihe byari bikubiye mu masezerano.

Amakuru FunClub yamenye, ni uko ubwo Rutanga yasinyiraga Police FC, bumvikanye ko bazamuha amafaranga ari uko abazaniye Release Letter, bisobanuye ko bari bataramwishyura kugeza ubu kuko Rayon Sports FC yari itarayimuha.

Rutanga yari akunzwe n’abafana ba Rayon Sports

Rutanga kandi, amakuru FunClub yamenye, ni uko yemeye guhara amafaranga angana na miliyoni 7 Rayon yari yamusigayemo ubwo yasinyaga, ndetse akemera guhara imishahara y’amezi atatu atahembwe muri Rayon Sports FC, ariko nabo bakemera kumuha Release Letter maze agahita ajya guhabwa ibihumbi 25 by’amadolari ya Amerika ($25000) yatanzwe na Yanga Africans mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ibi bikaba bisobanuye ko, yaba ikipe ya Rayon Sports FC ndetse na Police FC ntacyo zigomba kubaza Rutanga ku mafaranga yaguzwe n’iyi kipe yo mu gihugu cya Tanzania, kuko nabo hari ibyo bamugombaga batari bamuhaye ariko kuri Rayon yo akaba yaremeye guhara byose bamugomba ariko bakamuha Release Letter.

Src:Funclub


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here