Rwamagana: Gitifu arashinjwa gutegeka abagore b’abandi kumusoma no kumuhobera ku ngufu

0
184
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abaturage bo mu Kagari ka Kabuye ko mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana barashinga Gitifu w’aka Kagari gusaba abagore kubasoma no kubahobera kandi akabibakoresha ku ngufu.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa Mbere bahererekanyaga urwandiko rugaragaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari ka Kabuye asaba imbabazi umugore yari yashatse gufata ku ngufu ubwo yari yaje kumusaba serivisi.

Nyuma y’aho uru rwandiko rugiriye hanze, abaturage bavuze ko uyu muyobozi asanganywe iyi myitwarire idahwitse irimo no gusaba abagore b’abandi n’abakobwa kumuhobera no kumusoma kugira ngo abahe serivisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko nabo babonye ayo makuru ariko kugeza ubu nta muturage urabagezaho iki kibazo.

Yagize ati “Nta muturage urategeraho ngo abitubwire gusa natwe twabyumvise gutyo mu itangazamakuru kandi twatangiye gukora igenzura ngo tumenye niba koko aribyo.”

“Ikindi twe ibyo twumvise ni uko abasaba kumuhobera naho ibyo kuba abafata ku ngufu ntabwo twigeze tubyumva ariko twatangiye kubikurikirana byose”

Yakomeje avuga ko baramutse basanze koko uyu Gitifu w’Akagari yarakoze aya makosa yabihanirwa hakurikije icyo itegeko riteganya.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana kandi asaba abaturage kujya batanga amakuru y’ahari abayobozi bashobora kugira imyitwarire idahwitse avuga ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko. 


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here