Rwamagana:Abangavu 150 batwaye inda kubera Guma mu rugo

0
200
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko kuva muri Nyakanga umwaka wa 2019 kugera muri Kamena 2020, abangavu barenga 300 batewe inda zitateganyijwe, muri bo abarenga 150 bazitewe mu mezi atatu ya guma mu rugo ubwo hagaragaraga icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda.

Kuva tariki ya 14 Werurwe mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa COVID-19, tariki ya 15 na 16 amashuri yahise afungwa, abanyeshuri basubira mu ngo hirindwa ko bakwandura iki cyorezo.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagiye itanga ubutumwa bwinshi bushishikariza ababyeyi kurinda abana babo kujya mu ngeso mbi no kubarinda ababasambanya nubwo hari aho byagiye birengwaho hakagaragara imibare y’abana basambanyijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, yabwiye IGIHE ko muri aka Karere abana batewe inda kuva muri Werurwe kugera muri Kamena ari 150.

Ati “Akarere ka Rwamagana gafite ikibazo cy’abana batwite, twarabaruye dusanga uhereye mu kwezi kwa karindwi 2019 kugera mu kwezi kwa gatandatu 2020 twari dufite abana 300 barengaho gato, ariko muri iki gihe cya Coronavirus cyonyine ½ cyabo niho cyabonetse dufitemo abana 150 barengaho gato.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibi aribyo byatumye bahaguruka bagafatanya n’abafatanyabikorwa kwigisha abangavu bo muri aka karere uko bakwiriye kwitwara mu gihe bari mu rugo.

Yavuze ko babasaba kwirinda kuzerera, bakaguma iwabo kandi bakamenya ko benshi mu bantu babavugisha higanjemo ababa bashaka kubashuka.

Ku kijyanye n’abamaze gufatwa mu bateye inda aba bangavu, uyu muyobozi yavuze ko bibabaje cyane kuba nta 10% ry’abateye inda aba bana bari bafatwa bitewe n’uko benshi banga kubavuga.

Ati “Muri aka Karere kacu nta na rimwe turagira 10% babashije kutubwira ababateye inda, ikigaragara ni uko n’ababasha kubivuga babivuga iyo babyaye babonye ibyo babijeje bitabonetse, umwana iyo agihohoterwa abenshi barabiceceka akaba ari nayo mpavu tubakangurira kujya babivuga bagahanwa.”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here