Rwanda: Abarenga 45 bahitanywe n’imvura yaraye iguye mu ijoro ryahise

0
258
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu ijoro ryahise haraye haguye imvura nyinshi,iyi mvura ikaba yangije ibintu byinshi bitandukanye ndetse nkuko bitangazwa abagera kuri 45 nibo bamaze kumenyekana nkabahasize ubuzima.Kugeza ubu haracyakorwa iperereza ngo harebwe niba ntabandi bahasize ubuzima.

Nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza Mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda uturere twa Gakenke na Nyabihu -tuzwiho imisozi miremire – nitwo twibasiwe cyane, inzu zagwiriwe n’inkangu, imihanda n’imirima ihinze birangirika.utundi turere twibasiwe harimo Muhanga, Rutsiro, Rulindo na Musanze.

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Remera naho haravugwa umuryango w’abantu bapfuye bagwiriwe n’inkangu. Amakuru ataremezwa n’abategeka aka karere kugeza ubu.

Deogratias Nzamwita uyobora Akarere ka Gakenke yabwiye BBC ko mu murenge wa Muzo bamaze kubarura abantu icyenda (9) bapfuye kubera iyi mvura.Bwana Nzamwita avuga ko aba bishwe n’amazi menshi yamanuye inkangu ku misozi zikagwira inzu, ndetse n’umugezi wayobeye mu mudugudu w’abaturage.Yavuze ko no mu mirenge ya Rusasa na Nemba bamenye ko hari inkangu zaguye ariko batarabona amakuru yose y’ibyangiritse.

Abaturage bo mu murenge wa Rusasa mu Kagari ka rukimbi bashakisha abagwiriwe n’Inzu

Nzamwita ati: “Abo inzu zasenyutse ubu hari abacumbika mu baturanyi, abadafite aho bacumbika turabashyira mu bigo by’amashuri, bashakirwe imfashanyo, ibiringiti, ibiribwa n’inzitiramibu”.

Umuturage wo mu murenge wa Rusasa yabwiye BBC ko imvura yahereye saa tatu z’ijoro igwa ari nkeya ikagenda yiyongera, avuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro yaguye ari nyinshi bidasanzwe.

Ati: “Mu kagari ka Rumbi hari aho inkangu yagwiriye inzu yari irimo abantu 8, kugeza ubu ntibarabasha kubakuramo. Kugeza no muri iki gitondo iyi mvura iracyagwa”.

Aha ni mu Isoko rya Vunga riherereye mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu

Amakuru ava muri uyu murenge aremeza ko hari abantu babiri babonetse bapfuye mu ngo eshatu zarimo abantu zagwiriwe n’inkangu, abandi bakaba bagishakishwa.

Abahatuye bavuga ko hari ingorane yo kugeza kwa muganga abo babonye bagihumeka kubera imihanda yangiritse.Nyabihu bamaze kubara 10 bapfuye,Antoinette Mukandayisenga uyobora akarere ka Nyabihu yabwiye BBC dukesha iyi nkuur  ko imvura yaraye igwa ijoro ryose kugeza n’ubu “yangije ibintu byinshi; imirima, imihanda, inzu, haburiramo n’abantu”.

Ati: “Imihanda yangiritse hirya no hino mu karere kubera inkangu, muri rusange turacyakurikirana ntituramenya ibimaze kwangirika byose.”Ariko ubu twabonye abantu 10 bapfuye, batandatu(6) bo mu murenge wa Shyira n’abandi bane(4) bo mu murenge wa Rurembo”.

Imibare y’abapfuye mu karere ka Nyabihu yaje kuzamuka igera ku bantu 18 ahagana saa yine n’igice za mugitondo.Madamu Mukandayisenga avuga ko abasenyewe inzu zabo bari kubashakira aho bacumbika.Ati: “Ikindi navuga ntabwo basenyewe biturutse ko batuye habi, batuye ahantu mu kibaya, imisozi yagiye ituruka hejuru ikamanuka ari minini cyane ikaza igakubita, ibyo byabaye ari nijoro birabatungura, yenda iyo biba kumanywa bari guhunga”.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here