Rwanda: Indege zigiye gutwara ubutumwa bw’Ingamba zo kwirinda COVID-19 mu baturage.

0
861
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uyu munsi ku cyumweru nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye kwifashisha indege nto zitagira abapiroti (drones) mu gusakaza ingamba zafashwe mu kwirinda COVID-19.

Nkuko tubikesha itangazo riri ku rukuta rwa twitter Rwanda National Police, baravuga ko bakomeje kugerageza uburyo bwose bushoboka bwo gukwirakwiza ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, ubu bagiye gukoresha izo ndege. Polisi y’u Rwanda irasaba abanyarwanda kudakangwa n’izo ndege ngo bazihururire ahubwo baguma mu Rugo bagatega amatwi ubutumwa ziba zizanye.

Image

Dore bimwe mu byo polisi yihanangiriza abantu gukora mu gihe izo ndege ziba ziri gutambutsa ubutumwa

1. Kutarangarira izo ndege nto ahubwo mugatega amatwi ubutumwa zibagezaho kandi mukabwubahiriza uko bwakabaye.

2. Kwirinda gusohoka mu ngo zanyu, mujya gushakisha ahantu hirengeye habafasha kubona izo ndege nto.

3. Kwirinda kwirema amatsinda murangariye izo ndege ntoya kuko byabaviramo kwanduzanya Koronavirusi.

Abanyarwanda barasabwa ku Guma mu Rugo bakirinda bakarinda n’Abandi kuko bino byabafasha kurengera ubuzima bwabo ndetse n’ubwabandi.

Guma Mu Rugo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here