RwandAir, yasubukuye ingendo

0
238
RwandAir’s A330-200 and Boeing 737-800.The national carrier i axpecting new aircraft early next year.Photo:Cyril NDEGEYA
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Sosiyete y’Indege y’u Rwanda, RwandAir, yasubukuye ingendo nyuma y’iminsi 134 zihagaritswe mu gihugu kubera icyorezo cya Coronavirus, aho urugendo rwayo rwa mbere rwerekeje mu Mujyi wa Dubai mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Urugendo “WB304” ruva i Kigali rwerekeza i Dubai nirwo rwatangije ibikorwa bya RwandAir nyuma y’aho Guverinoma yari iherutse gutangaza ko ingendo z’indege zemewe. Kuri ubu RwandAir iratangira gukora ingendo mu byerekezo birimo Cotonou, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Douala, Dubai, Kamembe, Kigali, Libreville, Lusaka na Nairobi.

Tariki 20 Werurwe 2020, nibwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika indege z’abagenzi ziva cyangwa ziza mu gihugu mu kurushaho kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Ubu mbere y’uko umuntu yemererwa gufata indege, aba afite icyemezo kigaragaza ko yipimishije Coronavirus bagasanga ari muzima, kandi abinjira mu gihugu bo barongera bagapimwa mbere yo gukomeza muri gahunda zibazanye.

Ku bantu bagiye kurira indege, batandukanira n’ababaherekeje muri parikingi yo hanze, bakabanza gusukura intoki bakoresheje umuti wabugenewe mbere yo kwinjira mu nyubako ku kibuga cy’indege, kandi hitabwa ku guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, aherutse kubwira abanyamakuru ati “Kwinjira mu ndege nabyo bizajya bikorwa mu guhana intera, abagenzi bazajya binjira mu matsinda mato haherewe ku bicara mu gice cy’inyuma, twakoze mu buryo indege igomba kuba isukuye, nyuma ya buri rugendo igaterwa umuti, twanahinduye ibiribwa bitangwa mu ndege kugira ngo tugabanye uguhura kw’abagenzi n’ababafasha mu rugendo mu buryo bwose bushoboka.”

Byitezwe ko abinjira mu gihugu, hazaba hari n’umuti umuntu azajya akandagiramo, kugira ngo niba hari na virus yatwaye mu birenge itaza kwanduza abandi.

Mu mafoto: Uko imyiteguro y’uru rugendo yari imeze


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here