Sadate perezida wa Rayon ashobora gufungwa azira gutanga ‘Cheque’ itazigamiye

0
1100
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Sekamana Maxime ukina nka rutahizamu wo ku ruhande (Winger) muri Rayon Sports, yasabye Munyakazi Sadate uyobora iyi kipe kumuha Amafaranga ya ‘Recruitment’ n’imishahara bitatangiwe igihe, bitaba ibyo akaregwa (Sadate) gutanga ‘Cheque’ itazigamiye.

Mu ibaruwa Sekamana yandikiye Umuyobozi wa Rayon Sports, yagaragaje ko yari yaremeye kwirengagiza amafaranga y’imishahara n’uduhimbazamusyi yakoreye, akemera guhabwa aya ‘recruitement’ na yo atuzuye, ariko bikaba iby’ubusa, ntihagire n’amwe abona.

Sekamana kandi yavuze ko nubwo yagerageje kugira ubwitange ubwo yemeraga guhara ayo mafaranga yose, ariko kuko Rayon Sports itabihaye agaiciro, yahise yisubiraho akaba yishyuza bushya imishahara n’uduhimbazamusyi yakoreye.

Mu gika kibanziriza igisoza ibaruwa, Maxime yabwiye Sadate ko atanze iminsi itatu gusa yo kuba yishyuwe, bitaba ibyo akajyana mu buyobozi ‘Cheque’ itazigamiye (abitse) yahawe na Munyakazi Sadate.

Sekamana Maxime ufite imyaka 24 y’amavuko yerekeje muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu mwaka ushize, nyuma yuko asezerewe mu bakinnyi 16 APR FC yasezereye mu mpeshyi ya 2019, aho yahise asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Amakuru avuga ko ubwo Maxime yasinyaga muri Rayon Sports yari yemerewe Miliyoni 7 z’amafaranga y’ u Rwanda nka ‘recruitment’ aho yahawe Miliyoni 3 gusa, akaba agitegereje izindi Miliyoni 4.

Mu Rwanda, gutanga Sheki itazigamiye, ni icyaha gihanwa n’ingingo ya 373 y’itegeko ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02 Gicurasi 2012, ivuga mu gika cya 1 n’icya 40 ko; umuntu  wese utanga, abizi, Sheki itazigamiye ahanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Iyo abihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 kugeza kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri 5 kugeza ku 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo Sheki, n’ibindi umucamanza ashobora gutanga nk’uko itegeko ribiteganya.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here