Breaking News:Safi Madiba yatangaje ko yatandukanye n’umugore we

0
555
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuhanzi Niyibikora Safi [Safi Madiba] yatangaje ko amezi atanu ashize atandukanye n’umugore we Niyonizera Judithe bari bamaranye imyaka itatu.

Ni mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA dukesha iyi nkuru mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020. 

Safi Madiba yavuze ko yatandukanye na Judithe Niyonizera bitewe n’uko hari ibyo batumvikanyeho.Yagize ati “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo.”

Safi Madiba yavuze ko asigaye yibana mu nzu kandi ko ari no kwitegura gusohora indirimbo nshya mu minsi iri imbere. Atangaje ibi kandi mu gihe indirimbo ye ‘I Love you’ yujuje miliyoni 1 y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube.

Yavuze ko afite ishimwe ku mutima ku bw’urukundo abafana n’abakunzi b’umuziki bakomeje kumwereka.Bombori bombori mu rukundo rwa Safi Madiba na Judithe Niyonizera yatangiye kuvugwa mu gihe cya Guma.

Tariki 01 Ukwakira 2017, ni bwo Safi Madiba na Niyonizera Judithe bashyingiranywe imbere y’amatekego ndetse banasezerana mu rusengero babyereka inshuti n’abavandimwe ko bagiye kubana akaramata.

Safi Madiba yatangaje ko amezi atanu ashize atandukanye n’umugore we


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here