Shaddyboo na Bruce Melodie barafunzwe

0
2941
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ufite kandi wakuye ahantu hizewe aremeza ko ibyamamare Shaddyboo na Bruce Melodie bafunzwe mu mpeza z’Icyumweru gishize bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko bafashwe bari kunywa nyuma y’amasaha yagenenwe ngo buri wese agomba kuba ari iwe mu rugo, ni ukuvuga saa tatu z’ijoro.

Polisi kandi ivuga bahuriye ku Kimironko bagerayo bakanywa bagacuranga bakaza kurenza amasaha yo kuba mu rugo.

CP Kabera ati: “ Ayo makuru niyo. Bafashwe muri Week end bari kunywa, baracuranga, mbese muri make bakurikiranyweho kwica amabwiriza areba buri Munyarwanda yo kwirinda COVID-19.”

Ubusanzwe umuhanzi Bruce Melodie atuye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu gihe Shaddyboo atuye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Abajijwe niba kuba baracuranze bagasakuriza abaturanyi kandi bisanzwe ari icyaha ukwacyo, CP Kabera yavuze ko ibyo biri gusuzumwa ukwabyo, ariko ko icyo Polisi yabafatiye cyane cyane ari ukutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Polisi yibutsa buri wese ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari inshingano ze kandi bikaba ariwe wa mbere bigirira akamaro.

Ivuga ko uwo ariwe wese uzayarengaho azabikurikiranwaho, yaba icyamamare cyangwa undi uwo ariwe wese.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here