Shaddyboo yahakanye amashusho y’urukozasoni bavuga ko yagaragayemo

0
518
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’uko mu minsi ishize hagiye hanze amashusho y’urukozasoni bikavugwa ko ari aya Uwimbabazi Shadia wamenyekanye nka Shadyboo ku mbuga nkoranyambaga, yabihakanye yivuye i nyuma avuga ko ari abashaka kumuharabika.

Ni amashushyo y’umugore yagiye hanze arimo gusambana, uwayasakaje hanze yavuze ko ari Shaddyboo warimo akora ibyo bikorwa by’urukozasoni.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Shaddyboo yavuze ko yari amaze iminsi adakoresha imbuga nkoranyambaga akaba yarababajwe cyane no kuba hari abantu baje bakamuharabika bavuga ko amafoto n’amashusho by’urukozasoni byasakajwe ari ibye.

Yagize ati“maze iminsi ntari ku mbuga nkoranyambaga gusa nagarutse, ndashaka kuvuga ku mafoto n’amashusho yakwirakwijwe hose bavuga ko ndi gusambana. Birababaje kuba muri ibi bihe bikomeye abantu bagifite umwanya wo guhimba inkuru z’ibinyoma zidafite shinge na rugero, biteye agahinda kuba abantu bakirangwa n’ishyari, iki ni igihe cyo gusenga gufashanya no gukundana.”

Mu kugaragaza ko atari we, Shaddyboo akaba yashyize hanze amashusho y’uyu mugore amugaragaza mu maso kugira ngo abantu babone ko atari we.

Yakomeje avuga ko abantu muri iyi minsi bashaka kuzamuka ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje izina rye.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here