Shaddyboo yerekanye umusore usigaye waramutwaye umutima.

0
382
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo yerekanye umusore usigaye waramutwaye umutima. Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Shaddyboo yashyize hanze ifoto ye ari kumwe n’umusore ayiherekesha akarango k’umutima ( ❤️ ) ibi bikaba byerekana ko ari mu rukundo n’uyu musore.

Shaddyboo yashyize hanze iyi foto nyuma yo gusangiza abamukurikira amashusho ye ari kumwe n’uyu musore bivugwa ko bari mu rukundo. Aya mashusho Shaddyboo yayanyujije muri story ya instagram ye.

Uyu musore utabashije kumenyekana neza,gusa amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO,avuga ko atuye i Dubai ndetse ngo akaba akomoka mu muryango ufite agafaranga gatubutse,aha ngo akaba yari yaje i Kigali gusura uyu mukobwa bivugwa ko bari mu rukundo,ndetse bakaba bagenda bagirana ibihe byiza,bikaba byari biteganyijwe ko ari busubire i Dubai kuri uyu wagatandatu tariki 31 Ukwakira.

Mbabazi Shadia wubatse izina nka Shaddy Boo kumbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’amashusho (Video) ashyira ho abantu benshi hari uko bamubona hari n’abadatinya kuvuga ko ari ’Slay Queen’, nabamubona nk’umukobwa wicuruza n’ibindi.

ShaddyBoo ubusanzwe afite abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho y’abahanzi,ndetse akaba yaragiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye byo mukarere u Rwanda rutuyemo k’Iburasirazuba bwa Afurika barimo Diamond ndetse na Dimpoz.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here