Sitasiyo izacanira ikibuga cy’indege cya Bugesera n’ibihugu bituranye n’u Rwanda yamaze kuzura

0
129
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje yujuje sitasiyo y’amashanyarazi ya Bugesera, yari imaze igihe yubakwa ngo izacanire Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera ndetse inafashe mu guhanahana amashanyarazi hagati y’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2020, REG ibinyujije kuri Twitter yavuze ko iyi stasiyo yari imaze igihe yubakwa yamaze kuzura ndetse kuri ubu ikaba yatangiye kunyuramo amashanyarazi.

Ati “Sitasiyo nshya y’amashanyarazi ya Bugesera yamaze kuzura ndetse uyu munsi yatangiye gushyirwamo umuriro. Iyi sitasiyo izifashishwa mu guhanahana umuriro hagati y’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi ndetse no kugeza umuriro ku kibuga cy’indege cya Bugesera.”

Iyi sitasiyo yuzuye mu gihe hari n’undi mushinga w’Urugomero rwa Rusumo ruri kubakwa aho ko ruzatanga Megawatt 80 zizacanira abaturage barenga miliyoni imwe baturuka muri ibi bihugu bitatu.

Uru rugomero rwatangiye kubakwa muri Gashyantare 2017 ku nkunga ya Banki y’Isi ingana na miliyoni 340 z’amadolari.

Binyuze muri uyu mushinga kandi hanashyizwe mu bikorwa indi gahunda ifite agaciro ka miliyoni 15.5 z’amadolari igamije guteza imbere ibice byegereye uru rugomero (Local Area Development Plan, LADP); hakaba harubatswe imihanda, hagurwa imiyoboro y’amazi, hanongerwa umusaruro w’ibikomoka ku bworozi mu bihugu byose.

Mu gihe uru rugomero rwa Rusumo ruzaba rwuzuye, ibihugu byose bizagabana amashanyarazi mu buryo bungana, buri gihugu kikazajya kibona Megawatt 26.6.

Izi ngufu zizagira uruhare mu gucanira abaturage miliyoni 1.146 barimo Abarundi ibihumbi 520 bangana na 5.4%, Abanyarwanda ibihumbi 467 bangana na 4% ndetse n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159 bangana na 0.34%

Ibigo bibiri by’Abashinwa, CGCOC Group Limited na Jiangxi Water & Hydropower Construction Company Limited Joint Venture (CGCOC – JWHC JV) nibyo biri gufatanya kubaka uru rugomero, mu gihe ibigo Andritz Hydro GmbH cyo mu Budage na Andritz Hydro PVT Limited cyo mu Buhinde bizafatanya mu gukwirakwiza uyu muriro.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here