Sobanukirwa aho imvugo igira iti, “Abene gitore ni abana b’imbwa” yakomotse.

1
2022
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abene gitore ni abana b’imbwa”, ni ijambo rikunzwe kuvugwa ariko abantu benshi barikoresha batazi inkomoko yaryo.

Uyu munsi Rwandan News yabateguriye inkuru ibumbatiye amateka y’u Rwanda rwo hambere iganisha ku nkomoko y’iri jambo.

Ubundi mu Rwanda rwo hambere rukiyoborwa n’Abami, kugira ngo batoranye uzaba umugore w’Umwami batoranyaga abakobwa beza mu gihugu hose.

Abo bakobwa bazanwaga i Bwami bagaca imbere y’Umugabekazi n’abiru bambaye ubusa buri buri. Ibi byari kugira ngo bagenzurwe barebe niba nta nenge yihishe uwo mukobwa uzatoranywa yaba yibitseho.

Iri genzurwa ryari rigamije kurinda uzaba Umwamikazi kuba yaba we afite inenge maze iyo nenge ikaza kururuka ku mwana azabyara kandi umwami ashobora kuba ariwe yazagira umukandinda wo kuyobora ubwo ubwami.

Ku ngoma ya KIGELI Mukobanya naho uyu mugenzo wo guhitamo uwo umwami azarongora warubahirijwe, hatoranywa abakobwa beza cyane mu gihugu bajya guca imbere y’Umugabekazi n’abiru bambaye ubusa hanyuma uwo KIGELI yashimye bagiye ku muraguriza indagu ntizamwerera bituma afata undi indagu zereye ariko atari uwo yashimye .

Abakobwa rero bazaga guca i Bwami ngo umwami ahitemo uzamubera umugore, ntabwo basubiraga i wabo kuko umwami yabaga yababonye ubwambure bwabo, ahubwo bagumaga i Bwami bakabita imirerwa.

Iyo umutware yakoraga neza cyangwa undi muntu Umwami yashimaga yamushyingiraga umwe muri ya Mirerwa y’i Bwami.

Uwo mukobwa rero indagu zitereye nawe yasigaye i Bwami mu mirerwa ariko KIGELI Mukobana akajya akunda ku mureba bigera aho bagirana urukundo rw’ibanga.

Byaje gufata indi ntera kugeza ubwo KIGELI yateye inda uwo mukobwa hanyuma abibwira abiru abasaba kubigira ibanga kuko cyaziraga ko umukobwa atwara inda y’indaro iyo yayitwaraga yaroherwaga.

Umukobwa yaje kugera igihe cyo kubyara abiru bamujyana mu ishyamba arabyara maze akana baza bagafurebye mu mpu.

Bakigera i Bwami akana bagashyize imbere y’imbwa ya KIGELI Mukobanya yitwaga “GITORE”.

Mu gitondo cy’urukerera abiru bakubise akagoma k’impuruza bagira bati “Nyakugira Imana muze murebe GITORE yajyaga izana ibisimba yazanye akana”.

KIGELI Mukobanya kubera ryari ibanga baziranyeho nawe yavugiye ikambere ati,” Ako kana mukite GITORE mugashakire n’umwe muri ba bakobwa ajye akarera”.

Akana bahise bagaha nyina mu buryo bw’ibanga aba ariwe ukarera, bagashakira n’inka zigakamirwa.

KIGELI Mukobanya ntiyahise agaragaza ko akana ari ake ariko uko GITORE (Umwana) yagendaga akura yagendaga afata isura ya se.

Nyuma GITORE amaze kuba umugabo KIGELI Mukobanya abonye ko GITORE na nyina batagipfuye yaje kumwemera muruhame avuga ko ari umwan we.

GITORE yabaye umugabo aza gushaka aribaruka, yibaruka abana babiri aribo Zuba na Bwimba.

Nyuma gitore yaje kugwa mu rugamba yagiye kurwana n’abanyoro ariko asiga abana be babiri Zuba na Bwimba aribo abene GITORE bose bakomokaho.

GITORE byavuzwe ko yatowe n’imbwa yaje kuvamo umuryango mugari w’abene Gitore ari naho abantu bahera bavuga ngo “ABENE GITORE NI ABANA B’IMBWA”.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

  1. Jye ndi umwenegitore w’ umuzuba kandi iyo nkuru niyo usibye ko ntabwo nyogokuruza bamujyanye mw’ ishyamba ahubwa yabyariye mu kazu muri twinshi twabaga I bwami mu ibanga rikomeye uruhinja barushyira iruhande rwa Gitore ! Ibindi ni uko byagenze !

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here