Sobanukirwa iby’intama yakunze kugaragara irikumwe n’inkotanyi mu kubohora igihugu.

0
659
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu mafoto yakunze kugaragara mu rugamba rwo kubohora igihugu, hari ifoto yavugishije benshi ubwo inkotanyi zari mu myiyereko kuruhande hari intama. Benshi bakwiza ibihuha ngo ni umufpumu w’inkotanyi ndetse n’ibindi.

Ukuri kuri iyi ntama kwasobanuwe na Gen. James Kabarebe ubwo yasuraga itorero ry’abarimu bigisha amateka ryaberaga i Nyanza mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ni nyuma y’ikibazo yari abajijwe n’uwitwa Appolinnaire Bizimana, ubwo yari amaze kubaha ikiganiro.

Icyo kibazo cyagiraga kiti “Tuzi ko ku rugamba ingabo z’u Rwanda zifata igihugu, hari intama bagendanaga. Ese iriya ntama yavugaga iki cyangwa yabafashaga iki ku rugamba”?

Mu kumusubiza, Gen. Kabarebe yagize ati “Intama, hari ifoto ijya igaragaramo. Nta gitangaza cyari muri iriya ntama, nta n’ubwo yari umupfumu wacu nta n’ubwo yaraguraga”.

Iyo ntama ngo yari yatoraguwe n’Inkotanyi zo muri batayo ya 101, yayoborwaga n’uwitwaga Kayitare.

Gen. Kabarebe ati “Ako gatama iyo abasirikare bakoraga parade (imyiyereko) na ko kayikoraga nka bo, bahindukira na ko kagahindukira, kandi batayo yakwimuka na ko kakimuka, abasirikare baba bavanze, ntigatakare kakamenya batayo yako kakayigendamo”.

Iyo ntama ngo yagaragaye ubwo abari mu mashyaka anyuranye bajyaga gusura FPR Inkotanyi, bagakora umunsi mukuru.

Ati “Icyo gihe habayeho imyiyereko, na ko kayikora neza nk’abasirikare. Ariko tugiye guhagarika Jenoside intambara itangiye, igisasu kiragakubita kirakica. Ntabwo rero kahagaritse Jenoside”.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here