SOBANUKIRWA IMIKORERE Y’ABAKORONI MU RWANDA NA POLITIKE BAKORESHEJE BAKURAHO UBUBASHA BW’INGOMA YA CYAMI.

0
185
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika bya koronijwe n’Abadage ndetse n’Ababirigi bakaza bagakuraho umubano Abanyarwanda bari bafitanye ndetse n’imiyoborere bari bamaze kumenyera itagize icyo ibatwaye.

Uyu munsi Rwandan News yifashishije bimwe mu bitabo bisobanura amateka y’u Rwanda mu gihe cy’ubukoroni yabateguriye imwe mu mikorere y’abakoroni mu Rwanda ndetse na Politike bakoresheje baca imbaraga y’ingoma ya Cyami.

Mu mwaka w’1899 ni ho Umudage Bethe yabwiye umwami w’u Rwanda, Yuhi V Musinga ko Ubudage buzategeka u Rwanda bufatanyije n’umwami Musinga (Protectorat).


Mu ntangiriro, Ababiligi babanje kwishisha Musinga kandi nawe bikaba uko. Mu w’1917, abazungu bashyizeho “Rezidansi” y’u Rwanda, ubutegetsi bwegurirwa Major Declerk.

Guhera ubwo U Rwanda rwaciwemo segiteri eshatu muri uwo mwaka, ariko guhera mu w’1921, barucamo teritwari zikurikira: teritwari y’uburengerazuba umurwa uba Rubengera, teritwari y’amajyaruguru umurwa uba Ruhengeri, teritwari ya Nyanza umurwa uba Nyanza na teritwari y’iburasirazuba umurwa uba Kigali.

Ibyo bice by’ubutaka byari bigamije korohereza ubutegetsi , cyane cyane ibyerekeye gushaka ibyangombwa nk’ibiryo. Mu w’1919, ni ho Ababiligi bashyizeho intara zibumbiye hamwe kandi zagombye gushingwa umutware basangaga akize kurusha abandi (ni ubukire ku nka no ku bagaragu).

Ubundi umusozi umwe washoboraga kuba utegekwa n’abatware benshi. Izo ntara ziganaga buke imitegekere ya Rwabugiri (Musinga we na Kanjogera bari baraciye igihugu mo uduce twinshi bakigaba kugira ngo bagwize abayoboke).

Kuva mu w’1917 kugeza mu w’1931, Ababiligi batangiye kugongana n’ubutegetsi bwa cyami, kugira ngo bisanzure mu butegetsi bwa gikolonize bagiye barandura buhoro buhoro ibishyitsi by’ubwami mu ntera zikurikira :

1917 :umwami bamwambuye uburenganzira bwo kwica. Musinga na Kanjogera bumvise ko bibarangiranye. Musinga yagize ati “ubwo ntagishoboye kwica abantu uko nshaka, sinkiri umwami”. Uwo mwaka nibwo Rezida, Major Declerk ategetse Musinga gusinya iteka riha buri Munyarwanda uburenganzira bwo kuyoboka idini yishakiye. Abahungukiye cyane ni ba Misiyoneri b’Abagatolika.

1923: Umwami bamugabanyirije ububasha bwo kugaba imisozi. Muri uwo mwaka bamubujije gushyiraho abatware mu gihugu no kubanyaga uko ashaka, abatware b’intara na bo ntibashoboraga gushyiraho abasushefu bitabanje kunyura kuri Rezida.

1925: Ubwiru bwavanyweho kimwe n’umuganura. Kimwe mu byo ubwiru bwari bushinzwe ni ukuboneza umuhango w’umuganura. Muri uwo mwaka, adiministrateri wa Nyanza yafashe icyemezo cyo “guca”GASHAMURA umutware w’Abiru, amucira i Gitega (Burundi). Bamuzizaga ko yari afite uruhare mu mitegekere no mu mibanire y’ibwami n’Abazungu. Mgr Classe na we uwo mugambi wo kwigizayo GASHAMURA yari awurimo. Rwampungu, umuhungu wa GASHAMURA, bahise bamushyira mu ishuri riyoborwa n’Umubiligi, bityo “ubwiru” burazima kuko bari babuciye umutwe. Na Bandora wari umupfumu n’umujyanama w’ibwami, Ababiligi bamwirukanye ibwami.

1931: Umwami Yuhi Musinga na nyina Kanjogera baciriwe i Kamembe, bava ku butegetsi, Ababiligi babifashijwemo na Mgr Classe, bashyiraho Rudahigwa, ndetse baramwiyimikira, bamwita Mutara (bakurikije inama z’uwo musenyeri). Rudahigwa bwakeye atangaza icyo bise “Irivuze umwami” : ngo abantu bose bazayoboke za misiyoni, aribyo kuvuga ngo bazayoboke Abapadiri.

Nguko uko ibishyitsi by’ubwami byaranduwe, Musinga na Kanjogera bakabura amaboko yari abafatiye runini mu butegetsi bwabo, mbese basigara ari abami ku izina. Icyari gisigaye ni ukubikiza nabo ubwabo : mu w’1926, ubwami bwarakendereye nta ngufu bwari bufite.

Komeza gukurikirana amateka acukumbuye kuri www.rwandannews.com


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here