Sobanukirwa imikorere y’umwijima n’uko wamenya ko uri kwangirika.

0
395
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umwijima ni rumwe mu ngingo nini z’umubiri kandi ukora imrimo ikomeye yo gutunganya umubiri ibyo twita (fonction métabolique et processus chimique), umwijima muzima kandi upima garama 1500.

Buri munota litiro n’igice y’amaraso avuye mu mara agera mu mwijima anyuze mu mutsi w’amaraso witwa ‘Veine porte’.

Aya maraso agizwe n’intungamubiri zikurwa mu biribwa, uburozi ibyo biribwa bishobora kuba bifite ndetse n’ikindi kuntu cyose cyanyuze mu nzira y’ibiryo( tube digestif) gishobora kunyura mu maraso.

Umwijima ukora akazi katoroshye cyane harimo nko gusukura no gusohora uburozi mu maraso, gukora igikoma kizwi nka bile, gifasha mu igogorwa ry’ibiryo turya byose.

Akandi kamaro k’umwijima ni ukubika isukari (glucose) yitabazwa mu gutanga imbaraga zituma umubiri ukora neza.

Iyo umwijima wawe wangiritse ukunda kugira ibimenyetso bimwe na bimwe harimo nko guhora unaniwe ugacika intege kandi nta kazi gakomeye wakoze, ibi biterwa nuko umwijima utari gukora bityo bigasaba umubiri gukora cyanekandi ukoresheje intungamubiri nke kugira ngo ubashe kubaho maze bigatuma wumva uhora urushye cyane.

Iyo utwanyeye amazi ibara ry’inkari rikunda guhinduka rigasa umuhondo.

Hari igihe unywa amazi menshi ariko inkari zikanga zigasa umuhondo iki ni ikimenyetso karundura ko umwijima wawe ufite ikibazo kandi uba uri kwangirika bikabije.

Ikindi kimenyetso karundura cy’uko umwijima uri kwangirika ni uguhindura ibara ry’uruhu akenshi rugasa umuhondo,(jaundice).

Hano utangira kubona amaso, intoki, inzara ururimi n’uruhu byose bihinduka umuhondo ibi biterwa nuko umusemburo witwa Bilirubin uba wabaye mwinshi mu maraso no mu ngingo.

Ibindi bimenyesto byo kwangirika k’umwijima harimo nko kubura ubushake bwo kurya, kubura ubushake bwo kuya ni kimwe mubiterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye gusa igihe uzabona biba byikurikiranije hamwe na kimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru uzihutire kugana i Vuriro.

Ibi byo kubura ubushake bwo kurya bikunda kuba igihe umwijima wagize ikibazo cyo kwibasirwa n’indwara nka Hepatite cyangwa impyiko zitagikora neza.

Isesemeno kuruka nabyo ni kimwe mubimenyetso bigaragaza kwangirika k’umwijima kuko akenshi biterwa nuko umwijima utakibasha gusohora uburozi mu maraso yanduye yavuye mu mara.

Ibibazo mu rwungano ngongozi, nkuko twabibonye kamwe mu tumaro tw’umwijima ni ugufasha mu igogorwa ry’ibiryo. Umwijima utabashije kugogora neza bishobora gutera ikibazo gikomeye nk’utubuye mu rwagashya, ibyuka mu mara, kwituma impatwe kutihanganira ibiryo birimo amavuta ni ibindi.

Ikindi tutakwibagirwa ni ukubyimbagana, kwangirika k’umwijima bishobora gutera amazi kwireka cyane cyane mu birenge cyangwa mu mavi.

Ibi rero bituma umuntu abyimba cyane mu ngingo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here