Sobanukirwa impamvu tariki ya 6 zuku kwezi buri mwaka ari umunsi ukomeye kwikipe ya Manchester United,abafana bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.

0
64
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Taliki ya 6 zuku kwezi buri mwaka ufatwa nk’umunsi wikiriyo kuri Manchetser united kubera ibyabaye kuri iyi kipe mu 1958. Aho iyi kipe ya Manchester united yari ivuye gukina irushankwa rya makipe yabaye aya mbere iwayo I burayi, icyo gihe baryitaga European cup ubu rikaba ryarahinduriwe izina rikitwa Champions league, iyi kipe yari ivuye gukina muri  Yugoslavia (Belgrade) ni kipe ya red star Belgrade aho yari yatsinze iyi kipe yamaze gukatisha itike ya ½ kirangiza muri iri rushankwa.

Indege yagombaga kuzana abakinnyi yahagaze I munich mubudage aho yarigiye kunkwesha amavuta kuko icyo gihe ntandege yavaga  muri Belgrade ngo igere I Manchester mu bwongereza idahagaze cyeretse indege yabaga itwaye umwamikazi w’ubwongereza gusa. iyi ndege bamaze kuyishyiramo amavuta yari itwawe naba pilot 2 umu captain wari uyoboye iyi ndege yanze guhagarika  urugendo gato muri iryo joro ubwo bari I munich kuko urubura rwari ruri kugwa ari rwinshi cyane ruragenda rufunga inzira, Iyi  ndege yaje kugonga urwo rubura bituma ibura icyerecyezo  ibaba ry’ibumoso bw’indege rihita ryangirika ubwo ryagongaga inzu yari hafi aho.

Iyi ndege ikaba yaririmo abantu bagera kuri 44 harimo abakinnyi ba Manchester united ,abatoza n’abanyamakuru, iyi mpanuka ikaba yarahise ihitana 20 muri bo abandi barakomereka cyane bajyanwa mu bitaro byitwaga Rechts der Isar Hospital I munich 3 muribo nabo baza kwitaba imana harokoka 21. uyu n’umunsi utazibagirana mu mateka yiyi kipe ya Manchester united, kubafana b’iyi kipe  n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here