Soma Operasiyo uko yagenze mu ifatwa rya KABUGA Felicien n’inzu yasanzwemo.

0
747
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ubutabera mu Bufaransa buvuga ko Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Kabuga yaramaze igihe kigera ku myaka itanu aba mu inzu iri mu igorofa ry’amazu acumbikira abanyamahanga, abifashijwemo n’abana be, Uyu munsi kuwa gatandatu saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo.

Image

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yavuze ko ari operasiyo ihambaye yayobowe neza aho bamushakishije icyarimwe ahantu hatandukanye.

Eric Emeraux uyobora urwego rwo kurwanya ibyaha yabwiye AFP ko kumuhiga byasubukuwe mu mezi abiri ashize nyuma y’amakuru mashya y’iperereza yari yabonetse.

Nyuma amakuru amaze gutangwa hakozwe operasiyo ahantu heshi hakekwaga kandi ibera icyarimwe, bityo kumutahura ntibyagorana nabusa.

Olivier Olsen ukuriye ishyirahamwe ry’abafite inzu z’aho yari acumbitse, yabwiye AFP ko Kabuga yari “umuntu ubayeho mu ibanga cyane kandi akaba yari umuntu wasubizaga avuga gahoro umuntu umusuhuje”.

KABUGA Felicien niwe munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Isoko y’inkuru:BBC


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here