Soma ubuhamya bwa Pasiteri wivugira ko we ubwe yakoreshaga imyuka mibi ishobora no gutuma azimira aho ari bakamubura.

0
155
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Shina Rambo umuvugabutumwa ukomeye cyane mu gihugu cya Nigeria akaba yarahoze ari umugizi wa nabi ku rwego rwo hejuru mu gihe cyo hambere, yashyize ahagaragara ubuzima yabayemo kera akiri umugizi wa nabi bituma benshi bakuka imitima.

Ibi Shina Rambo yabitangarije mu kiganiro cya Yoruba kinyura kuri Radiyo Fresh FM, Ado Ekiti, cyari kiyobowe n’umuririmbyi wa gospel uzwi cyane ku izina rya Yinka Ayefele.

Rambo, wavuze ko amazina ye bwite ari Oluwasina Oluwagbemiga, yemeje ko yari umujura witwaje intwaro wigeze kuyogoza Nigeria.

Shina atangaza ko abantu benshi nibamara kumenya ko akiriho bazatungurwa cyane cyne abapolisi kuko ngo baziko bamwishe ariko atigeze apfa nk’uko babizi.

Ubwo yarari mu kiganiro Yoruba Shina yatangaje ko yabaye umugizi wa nabi mu myaka yo hambere ndetse ko yibaga akoreresheje intwaro.

Ubwo yahatwaga ibibazo mu kiganiro asabwa kuvuga ubuzima bwe bwite yaje kugera aho atobora avuga byose byerekeye ubuzima bwe.

Mu magambo ye bwite Shina yagize ati: “Data yari umuntu ukomeye, yari umusirikare wavaga mu gace kamwe akajya mu kandi. Mu kugerageza gushaka ingufu z’umukara (black power) icyo gihe, nagiye ahantu 21 hamwe hazwi cyane, muri ho harimo Minna, leta ya Nigeria, nyuma njya Oro, muri iki gihe izwi nka Kwara.

Nari muri kamwe muri ibyo bice iminsi 91 muri Idanre, muri leta ya Ondo, aho twasabwaga konka amata y’ibere ry’umugore ufite ububasha, nk’ibiryo n’amazi byonyine, bityo kugirango imbaraga z’ubupfumu zishobore kwinjira umubiri wacu”.

Arongera ati: “Imyitozo yose irangiye, narimfite amashusho 901 y’ingufu zose zishobora gukoreshwa mu kureshya no kwiba cyangwa kuzimira aho icyaha cyakorewe nkagarara mu ishusho y’undi muntu.

AKomeza agira ati “Niba niciwe ahantu runaka, nari mfite imbaraga zo kongera kubyuka ndi ahandi hantu mu bundi buryo”:.

Muri icyo kiganiro, Rambo yagaragaje ko yicujije uruhare yagize mu ruhererekane rw’ibyaha byo kwica byateje igihugu mu kajagari imyaka myinshi, avuga ko yayobejwe n’imyuka mibi.

Yavuze ko mu gihe yari amaze kwakira agakiza muri Kristo, yamenye ko nta bubasha agifite bwo kuroga kuko umwuka w’Imana wamumanukiyeho mu buryo butunguranye amutegeka kureka ingeso mbi zose maze atangira kwamamaza ibyerekeye Imana.

Yasoje asaba abatekereza kandi bagifite umutima werekeje ku byaha guhindura intekerezo n’imikorere hakiri kare kandi bagahindura imitima yabo kugira ngo bakire agakiza k’Imana kimwe no kwirinda uburakari bw’Imana.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here