Sudan: Umuyobozi wa Polisi n’umwungirije birukanwe

0
113
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Guverinoma y’inzibacyuho muri Sudani yirukanye ku mirimo uwari umuyobozi mukuru wa Polisi n’umwungirije nyuma y’imyigaragambyo yibasiye igihugu isaba amavugurura mu miyoborere.

Minisitiri w’Intebe Abdalla Hamdok yirukanye Adel Mohamed Bashaer wari umuyobozi wa Polisi muri icyo gihugu, amusimbuza Ezz Eldin Sheikh Ali.

Inama y’abaminisitiri nyuma yaje gutangaza ko na Othman Mohamed Younes wari wungirije Bashaer na we yirukanwe.

Hashize igihe Sudan yugarijwe n’imyigaragambyo yamagana ko amavugurura mu butegetsi arimo agenda biguru ntege

Nta mpamvu zatanzwe zatumye abo bayobozi bakuru ba Polisi birukanwa, icyakora mu cyumweru gishize Minisitiri w’Intebe Hamdok yari yasezeranyije abigaragambya ko hagiye kuba impinduka.

Hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana uburyo nta gikorwa kigaragara ngo habeho amavugurura muri Guverinoma ya Sudan nyuma y’ihirikwa rya Perezida Omar al-Bashir, wari umaze imyaka 30 ku butegetsi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here