Sugira Ernest ashobora guhungishwa inzara yo muri Rayon Sports agatizwa As Kigali- Kazungu Clever

0
298
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuvugizi w’ikipe ya APR FC Kazungu Clever avuga ko bishoboka ko Sugira Ernest yakurwa muri Rayon Sports kubera ko hari amakuru amaze iminsi avuga muri iyi kipe abakinnyi abakinnyi batari guhembwa kandi imwe mu mpamvu bari bamutijeyo ari ukumushakira ibyishimo.

Ibi uyu muvugizi w’iyi kipe akaba yabitangarije TV1 aho yavuze ko icyatumye batiza Sugira Ernest ari cyo gishobora gutuma bamugarura kuko batakwishimira ko umuhungu wabo aguma ahantu adahembwa.

Kazungu Clever yagize ati:  “Ntihazagira uwitiranya ibintu ntabwo(Sugira) yagiye hariya nk’igihano. Ni rutahizamu w’ikipe y’igihugu ni umukinnyi twese tuzi ubushobozi bwe, kuba umutoza atamukeneye ni yo mpamvu ubuyobozi bwicaye bukamutiza Rayon Sports kuko ari ho hari kumugirira umumaro.

Yatijwe muri Rayon kugira akine kubera ko bemeraga ko ibyo yahabwaga muri APR bazajya babimuha ariko kubera ibihe biri muri Rayon Sports (abakinnyi) barimo guhunga bagenda kubera kudahembwa kubera ko n’abemerewe recrutement batayihabwa turumva ko bamaze amezi ane badahembwa ntabwo ndamenya ko Sugira azaguma hariya birashoboka ko ashobora guhindura ikipe.

Ntabwo ubuyobozi bwamubwira ngo guma ahantu udahembwa niba adahembwa ntiyakina kuko akeneye guhemberewa igihe akaba mu buzima bwiza ntabwo nakwizeza ko azaguma muri Rayon Sports birashoboka ko yasubira muri As Kigali cyangwa indi kipe yaba imukeneye yajyamo agahemberwa igihe agatanga umusaruro”.

Kazungu yakomeje atangaza ko aho kugira ngo Sugira agume ahantu asa nk’uwigunze kuko n’ubu sinzi ubuzima arimo nyuma yaho abakinnyi bakinanaga bose barimo kwigira mu makipe atandukanye n’abagihari umwanya uro ari wo wose bagenda, ngo byaba byiza Sugira yigendeye kugira ngo ashobote gutanga umusaruro mwiza.

Sugira Ernest wari wasabwe na Gasogi, na Police byarangiye atijwe muri Rayon Sports mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, ni nyuma yaho agiranye ikibazo n’umutoza wa APR FC Adil Mouhamed Erradi.

Uyu rutahizamu wanakiniye amakipe ya Vita Club, As Kigali na Muhanga, yashoboye gutsindira Rayon Sports ibitego bitandatu, bitatu muri shampiyona na bitatu mu gikombe cy’amahoro.

Sugira yari ari mu bihe byiza muri Rayon Sports

src:funclub


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here