Tanzania: Umurobyi yarobye ifi isa n’ipusi bitungura abarobyi bagenzi be(Ifoto).

0
949
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu kiyaga kitwa Babati giherereye mu gace ka Babati muri Arusha umurobyi warusanzwe akora akazi k’uburobyi muri icyo kiyaga yatangajwe no kuzamura indobani ye agasanga yafashe ifi ifite umutwe uteye nk’ipusi neza neza.

Inkuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania bivuga ko iki kiyaga gisanzwe kizwi ku izina rya Hippo.

Kikaba giherereye mu burengerazuba bwa parike ya Tarangire gisanzwe gikorerwamo akazi k’uburobyi, ariko icyo babonye ari agahoma munwa.

Amwe mu magambo yagiye yandikwa mu binyamakuru bya Tanzania, avuga ko abaturage ibi bitabatunguye kuko ngo ni ibintu bisanzwe ko umuntu yakurogera umusaruro wawe kugira ngo utabona abaguzi.

Ariko nyiri kuroba iyi fi isa n’ipusi we atangaza ko ntamuntu bari bafitanye amakimbirane kuburyo yamurogera umusaruro.

Iyi fi isa ni pusi yahise ijyanwa ngo ikorweho ubushakashatsi bwimbitse.

Kugeza ubu ubushakashatsi ntacyo buratangaza kubyiyi fi isa n’ipusi yarobwe.

Nihagira igitangazwa turihutira kubibamenyesha.

Image


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here