Tariki 01 Mata ,umunsi wo kubeshya.Ukomoka he?Kuki uyu mwaka bibujijwe?Dore ibinyoma bikomeye mu mateka y’isi byabeshywe.

0
607
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Tariki ya mbere Mata ni umunsi ku isi hose abantu bazi ko ari uwo kubeshya.N’ubwo hafi ya hose ku isi usanga abantu bahimba ibinyoma ahanini bigamije gushyenga ntabwo hatangwa ikiruhuko nk’indi minsi mpuzamahanga.

Inkomoko y’uno munsi ntivugwaho rumwe ndetse bizanagorana kumenya ukuri ku mavu n’amavuko yawo.Hari abavuga ko wadutse muri 1564 aho mu Bufaransa Ubunani ubusanzwe bwizihazwaga kuri Pasika bwimuwe bugashyirwa ku ya mbere Mutarama.Abakomeje kuwizihiza kuri Pasika ngo biswe ibicucu.(April fools).

Mu bihugu byinshi kuri uno munsi abantu babeshya ab’ingeri nyinshi: abakunzi babo,ababyeyi ,hari yewe n’ibitangazamakuru bidatinya kubeshya.Muri 1934 ikinyamakuru The New York Times cyabeshye ko umuntu yagurutse mu kirere akoresheje igikoresho gihabwa ingufu n’ibihaha bye.No mu Rwanda yewe umukinnyi Haruna Niyonzima yabeshyewe ko ikipe ya Arsenal imwifuza.Muri 1988 ikinyamakuru The Soviet Newspaper cyabeshye ko Diego Maradona wabicaga bigacika yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya Spartak Moscow ngo akagurwa miliyoni 6 z’amadolari.

Nyamara kuri Iyi nshuro ,uyu mwaka amazi ashobora kuba atakiri ya yandi,ni ukoga magazi kuko muri ibi bihe isi yugarijwe na Covid-19 gukwirakwiza ibihuha bishobora gushyira umuntu mu kazi abira.Kompanyi ya Google yamaze kuburira abakoresha serivisi zayo ko kubeshya bitemewe.Aha hararebwa cyane cyane za business zamamaza ibicuruzwa byazo dore ko kuri uyu munsi zajyaga zishyiramo amakabyankuru.

Hari abamaze gucura imigambi mibisha yo kumenyesha abantu ko kujya hanze byemewe bababeshya ,abo babaye baburiwe,agapfa kaburiwe ni impongo.Na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze guhagarika uwo munsi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here