Trump ababajwe no kutabasha gutunganya umusatsi we kubera ubwogero bwo muri Amerika bufite amazi make

0
178
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump aherutse kwinubira ingano y’amazi asohoka mu bikoresho byo mu bwogero iyo ari koga ,ibi akaba avuga ko ngo bituma atabasha koza umusatsi we ‘mwiza’ uko bikwiye.

Nyuma y’uku kwinuba ,Guverinoma ya Amerika yahise ivuga ko igiye kongera ingano y’amazi asohoka.

Kuva muri 1992 ,iki gihugu cyashyizeho amabwiriza agena ingano y’amazi ashobora gutemba akoreshwa mu bwogero.

Ubusanzwe ku munota hasohoka amazi atarenze litiro 10 .

Kuva icyo gihe ikigo gishinzwe iby’ingufu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyavuze ko kigiye kubihagurukira.Muri White House ,ibiro bya Trump ,yagize ati,”Umuntu aroga ,amazi ntaze,ushaka gukaraba intoki amaze ntasohoke bigatuma umara igihe kirekire mu bwogero”

Yakomeje agira ati,”Njyewe umusatsi wanjye ugomba kuba mwiza ”.

Bamwe mu nzobere mu by’amazi ariko bavuga ko iki gitekerezo cya Trump kitatekerejweho dore ko amazi abaye mwinshi ashobora kurengera akuzura ubwogero.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here