Trump aravuga ko aziyamamariza manda ya gatatu

0
88
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida Trump yatangaje ko yifuza manda ya gatatu n’ubwo akirwanira iya kabiri.

Ubwo yari ari kwiyamamaza muri leta ya Wisconsin ku wa mbere Trump yagize ati,”Tugiye gutsindira imyaka ine yindi maze nyuma yaho tuzongera duhanganire indi ine”‘.

Donald Trump yavuze ko ibi bizaba bitewe nuko abo bari bahanganye ngo banetse ukwiyamamaza kwe muri manda ye ya mbere bityo ngo ikazasubirwamo.

Itegekonshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rivuga uyobora iki gihugu atarenza manda ebyiri z’imyaka ine.

Trump ibyo yavuze ariko bamwe babifata nk’amashyengo dore ko ngo akunda kubikora yibasira itangazamakuru ryo ku ruhande rw’ba -Demokarate .


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here