Trump mu rugamba n’imbuga nkoranyambaga nyuma yaho Twitter iburiye abasoma ubutumwa bwe

0
245
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kompanyi ya twitter yatangaje ko imwe muri tweet ya perezida Donald Trump yarenze ku mategeko kuko ikubiyemo ubutumwa bushishikariza akarengane. Uru rubuga nkoranyamabaga rugira icyo rwita public interests notice, aho ruburira abarukoresha ko hari tweet ifite ubutumwa butari bwiza ariko ntabwo ubwo butumwa busibwa ahubwo burahishwa bukabonwa n’umuntu ukeneye kubureba gusa.

Nyuma y’urupfu rwa George Floyd, umwirabura wagaragaye mu mashusho asaba umupolisi w’umuzungu kurekera kumunigisha ivi, kuko byamubuzaga guhumeka ndetse bikaza kumuviramo kubura ubuzima, habaye imyigaragambyo y’abasaba guhagarika akarengane gakorerwa abafite uruhu rw’irabura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Amashusho y’abigaragambirizaga muri Minneapolis bafite ibyapa ndetse bacanye n’umuriro, niyo yatumye perezida Donald Trump atanga ubutumwa yanyujije kuri twitter agira ati “ibi bisambo biri gutesha agaciro kunamira nyakwigendera George Flod, kandi sindi bwemera ko bibaho”.

Akomeza avuga ko yavuganye na Guverineri waho Tim Walz amusezeranya ko ingabo z’igihugu ziri kumwe nawe muri ibi bikorwa, ndetse hari buze gufatwa ingamba zikwiye ariko mu gihe ubujura cyangwa urugomo rutangiye, kurasa nabyo birahita bitangira.

Iyi nteruro ye isoza agira ati “urugomo n’irutangira, kurasa nabyo biratangira” niyo yateje urujijo, ndetse benshi bahuriza ku kuba isa neza neza n’uwari umuyobozi wa polisi mu mwaka wa 1960, washishikarizaga polisi kurasa abigaragambya. Ikintu gihabanye n’uburenganzira bwa muntu.

Abakoresha urubuga rwa twitter baregeye abagenzura uru rubuga iby’iyi tweet icyo bita reporting, maze bitarenze amasaha abiri n’igice, iyi kompanyi itangaza ko ubu butumwa butanga ubutumwa bushimagiza akarengane, ndetse ko iyi nteruro isoza ubu butumwa bwa perezida Trump ifite aho ihuriye no gushishikariza abantu guhonyora uburenganzira bw’amuntu.

Twitter ikomeza ivuga koi fata izi ngamba kugirango hirindwe ko hari abashobora gushishikarizwa n’ubu butumwa bakijandika mu bikorwa bitari byiza, cyane cyane iyo byatangajwe n’abantu nkaba bakurikiranwa n’imbaga nyamwinshi kuri konti zabo.

Gusa ibi ntibivuze ko ubu butumwa bukurwa kuri uru rubuga, ahubwo burahishwa hifashishijwe y’amagambo agira ati, iyi tweet yahonyoye amategeko ya twitter kuko ishishikariza akarengane’’. Gusa n’ubundi abashaka kuyireba bakandaho bagasoma ubu butumwa. Nyamara nubwo wabusoma ariko ntiwemerewe kubukunda ikizwi nka “like”, gusubiza “reply”, cyangwa gusangiza iyi tweet, ikizwi nka retweet.


Perezida Donald Trump akunze guteza urujijo mu butumwa anyuza kuri twitter, ndetse bikagirwaho impaka nyinshi n’abantu batandukanye. Gusa mu mateka ni ubwa mbere iyi kompanyi ya twitter ihagaritse ubutumwa bw’umukuru w’igihugu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here