Trump yahanuriwe n’umuvugabutumwa ukomeye indwara izamuhitana.

0
380
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuvugabutumwa uzwi ku mazina ya Alijah Ayodele ukomoka mu gihugu cya Nigeria ,yatunguye abari bakurikiranye ijambo rye n’isi yose mu rusange ,ubwo yatangazaga yeretswe ko Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azahitanwa na Koronavirusi.

Ayodele washinze idini ryitwa Evangelical Spiritual Church rikorera mu mujyi wa Nigeria avuga ko Trump ari mu bazagirwaho ingaruka na COVID – 19 .

Mu butumwa Ayodele aherutse gutangaza ni uko hari na ba Guverineri na ba Minisitiri muri Nigeria bazandura COVID – 19 kabone nubwo bakwambara udupfukamunwa .

Ni amagambo yatangaje avuga ku rupfu rwa Senateri , Adebayo Osinowo , wo muri iki gihugu umaze iminsi yitabye Imana avuga ko yazize ingaruka za Koronavirusi . Yakomeje avuga ko abanyepolitike muri Nigeria benshi bapfa bishwe na COVID 19.

Ati “ Bamwe mu ba guverineri bagiye kwandura nubwo bakwambara udupfukamunwa , ntabwo tworohewe usibye Imana ni yo yonyine yadukiza KORONAVIRUS Leta ntcyo yayikoraho “.

N’ahandi kandi leta ntabwo zibyumva.Iyi Koronavirus izahitana Donald Trump. Ubu ku bantu bakomeye n’aboroshye, igikenewe ni amasengesho gusa kugirango iki cyorezo gihashywe . ”

“Dukeneye amasengesho akomeye kandi ahoraho, gusa White House(Inzu perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atuyemo akanakoreramo), yo ntizoroherwa na gato.

Uyu muvugabutumwa agaragara kenshi avuga ko ahanura ku bintu bitandukanye. Kugeza ubu COVID – 19 ntirabonerwa urukingo ngo ishami rishinzwe ubuzima ku isi ( OMS ) rirwemeze . Nta n’umuti uraboneka .


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here