Tumenye imikoreshereze ya Gaz mu rwego rwo kwirinda impanuka ziterwa nayo.

0
127
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Gaz ni igikoresho gikoreshwa mu ngo nyinshi mu gutunganya amafunguro mu buryo bwihuse kandi kigafasha mu kwirinda umwanda mu gihe uri guteka.

Nyamara n’ubwo iki gikoresho gifasha mu buryo bugaragara gishobora gukurura ibyago birimo nk’inkongi y’umuriro bityo abantu bakaba bahasiga amagara.

Benshi mubagura Gaz usanga batazi imikoreshereze yayo aricyo kiganisha mubyago ubuzima bwabo.

Kigali report yifashishije urukuta rwa Rwanda Utilities Reguratory Authority(RURA) yabateguriye ibyo umuntu wese utunze Gaz akwiye kuzirikana mu mikoreshereze yayo.

Igihe cyose utumije Gaz Ugomba kugenzura ko uwakuzaniye icupa ririmo gaz yarizanye ku kinyabiziga RIHAGAZE kuko iyo ritambitse cyangwa ricuritse bishobora gutera impanuka mugihe ugiye gucana.

Icupa rya Gaz ribikwa buri gihe RIHAGAZE kandi ahantu hari umwuka uhagije, hategereye ikintu cyatera ubushyuhe nk’imbabura cg ikindi cyatera inkongi y’umuriro.

Igihe cyose utetse ugomba kumenya ko umugozi uva ku icupa ugana ku ishyiga ugomba kuba utarangiritse kandi ukanyura ahantu hatari ubushyuye.

Igihe usanze umugozi wawe warangiritse ihutire kuwusimbuza undi mushya.

Umugozi uva ku icupa rya gazi ugana ku mashyiga ugomba kuba ucometse neza.

Regirateri (regulator) igomba kuba itarangiritse kandi ifunze neza ku buryo icupa ridahitisha gazi.

Irinde kumva ko Gaz yawe yashizemo uzunguza icupa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here