Twitondere umuti hand sanitizer kuko ushobora guteza impanuka.

0
329
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ushobora kukita Hand sanitizer cyangwa Hand Antiseptic aka ni kamwe mu miti ikoreshwa mu gusukura intoki mu gihe nta mazi n’isabune ufite. Hand sanitizer ifite ubushobozi bwo kwica udukoko twose kandi igasukura byizewe intoki z’umuntu.

Hand sanitizers zikozwe na 95% cyangwa 60% bya zimwe muri Alcohol, harimo nka :ethanol, isopropanol, ni izindi ibi bikayiha ubushobozi bwo kuba yafatwa byihuse n’umuriro uri aho hafi.

Hand sanitizers muri iki gihe ni kimwe mu bicuruzwa biri kugurwa cyane ku isoko kuko benshi ku Isi turi kuyikoresha mu gusukura intoki zacu muri iki gihe cya Koronavirusi twirinda.

Nkuko twabibonye muri bimwe mu bigize aka gakoresho harimo ibishobora gutanga umuriro mu buryo butagaragara, kandi ukaba wakongeza ibiri aho hafi byose.

Ibi rero bikaba byaburiwe abakunda kugakoresha ko bagomba kwirinda kukegereza umuriro kuko bishobora kubaviramo inkongi y’umuriro.

HAND SANITIZER AND FIRE TRICKS - MAKE A BLUE FIRE YOU CAN HOLD IN ...

Iyo intoki ziri gufatwa ntabwo ubyumva kuko umuriro utaba uri kugaragara gusa ingaruka uzumva nyuma hashize akanya.

Hand sanitizer & spark catches fire

Abakoresha aka gakoresho rero mwirinde kuko gateza impanuka mu buryo butagaragara. Amakuru meza kandi acukumbuye murakomeza kuyasanga kuri Rwanda News.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here