U Bufaransa: Impamvu yo kwegura kwa Minisitiri w’intebe na Guverinoma yose yagiye hanze

0
121
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2020, Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa Edouard Philippe, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kuyobora guverinoma ya Perezida Emmanuel Macron mu gihe cy’imyaka itatu.

Nubwo Edouard Philippe afatwa nk’ukunzwe cyane kurusha Perezida w’icyo gihugu, ishyaka La République En Marche riri ku butegetsi (Repubulika ku rugendo), ryagize amanota mabi mu matora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Edouard Philippe akaba ngo yahuye na Perezida Emmanuel Macron bemeza ko guverinoma yose yegura nkuko byakozwe uyu munsi.

Ku bijyanye n’impamvu y’ukwegura kwe byatangajwe nyuma y’umunsi wo ku wa gatanu ko urukiko rw’Ubufaransa rukemura ibibazo by’imyitwarire mibi y’abo mu nzego zo hejuru nk’aminisitiri rwatangije iperereza kuri Philippe na ba minisitiri babiri.

Harimo uwahoze ari minisitiri w’ubuzima, Agnes Buzyn n’umwungirije Olivier Veran, ku bijyanye n’uko bagaragaje imbaraga nke cyne mu ikibazo cya coronavirus.

Gusa andi makuru avuga ko iyegura rya Minisitiri w’Intebe ryatewe n’uko yarakunzwe n’Abafaransa benshi kurusha Perzida Macron,bityo Macron akaba yarafite ubwoba ko bikomeza gutuma atakarizwa icyubahiro nka Perzida.

Ubushakashatsi bwaherukaga gukorwa bwerekanaga ko 53% by’abafaransa bari bakunze uyu mu minisitiri w’intebe naho Mcron akaba yarakunzwe na 44%.

Perezida Macron yavuze ko mu buyobozi bw’u Bufaransa hagiye kubaho icyo yise “inzira nshya” .

Ibiro bye kandi byatangaje ko minisitiri w’intebe mushya, atangazwa kuri uyu wa Gatanu mu masaha ari imbere.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here