U Bushinwa burashinjwa kwiba amabanga i Vatican

0
168
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Leta y’u Bushinwa irashinjwa kugerageza kwinjirira amabanga ya Vatican mu rwego rwo kumenya amakuru Intumwa za Papa zishobora kuzajyana ku meza y’ibiganiro biteganyijwe hagati y’impande zombi muri Nzeri uyu mwaka.

Iyi mishyikirano izaba muri Nzeri ni karundura ku mpande zombi, aho iziga ku miterere y’idini Gatolika mu Bushinwa. Bimwe mu bizaganirwaho birimo uzajya ashyiraho Abasenyeri, dore ko abasanzweho batemerwa na Leta y’u Bushinwa.

Ibigo bya Mustang Panda na RedDelta bifashijwe na Leta y’u Bushinwa bishinjwa ko byagerageje kugaba ibitero bikomeye ku bigo n’abayobozi bakomeye ba Vatican.

Kiragira kiti “Ubushakashatsi bwagaragaje ko igitero cy’ikoranabuhanga gitewe inkunga na Leta y’u Bushinwa cyibasiye ibigo bikomeye bikorana n’idini rya Gatolika mbere gato y’ivugururwa ry’amasezerano asanzwe hagati y’u Bushinwa na Vatican [agenga imikorere y’idini Gatolika mu Bushinwa]”.

Recorded Future dukesha iyi nkuru yatangaje ko amakuru yose yamaze kumenyeshwa Vatican, n’ubwo uru rwego rwanze kugira byinshi rutangaza. Ku rundi ruhande, u Bushinwa bwahakanye aya makuru, buvuga ko “nta shingiro afite”.

Leta y’u Bushinwa yagiye ivugwaho cyane kurwanya imiryango ishingiye ku myemerere, irimo Abayisilamu ba Uighurs na Tibetan, Aba-Buddiste ndetse n’abakirisitu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here