Igihugu cy’u Rwanda cyashyizwe ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’ibihugu bifite imihanda myiza.
Hari isano ikomeye hagati y’iterambere ry’ubukungu mu gihugu ndetse n’ireme ry’ibikorwaremezo byacyo cyane cyane imihanda.
Ibihugu bya Afurika byinshi biba mu myanya ya nyuma ku ntonde nk’izi ku ruhando rw’isi.Ariko ibihugu bimwe na bimwe byashyize ingufu mu kubaka imihanda ifite ireme harimo n’u Rwanda.
U Rwanda rwabonye amanota 5.0 kuri 7 hamwe na Afurika y’Epfo bikurikirwa na Mauritius ifite 4.7.
Namibia niyo iyoboye uru rutonde muri Afurika ikaba ifite ibirometero birega 42,000 by’imihanda itunganyije neza.Namibia yabonye amanota 5.2 kuri 7 ikaba inarusha bimwe mu bihugu by’ibihangange nka Qatar n’Ubwami bw’Abongereza.
Uru rutonde ni urwa World Economic Forum Road Quality Index 2018
Dore ibihugu uko bikurikirana kugeza ku mwanya wa 10.
1.Namibia
2.Afurika y’Epfo
3.Rwanda
4Cote d’Ivoire
5.Mauritius
6.Maroc
7.Kenya
8.Botswana
9.Cape Verde
10.Senegal