U Rwanda rwakiriye itsinda ry’abarimu bazafasha mu guteza imbere ururimi rw’Igifaransa mu mashuri

0
3267
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, yakiriye itsinda ry’abarimu 30 baturutse mu Muryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, bitezweho ubufasha mu kuzazamura ireme ry’ururimi rw’Igifaransa mu burezi bwo mu Rwanda.

Itsinda ryakiriwe none, rigizwe n’abarimu 30 baturutse hirya no hino ku isi, barimo n’abaturutse mu Bufaransa. Ni abarimu baje gutanga ubufasha mu kuzamura imyigishirize y’Igifaransa mu Rwanda.

Bazahugura abarimu bigisha uru rurimi, kandi banagire uruhare mu kwigisha abanyeshuri, binyuze mu Kigo Cy’Igihugu giteza Imbere Uburezi mu Rwanda, REB.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko nubwo mu Rwanda hari abarimu habagije bakwigisha Igifaransa, umusanzu wa OIF ari ingenzi cyane, kandi biteguye no kwakira ibindi byiciro bizaza bikurikira icyiciro cya mbere bakiriye none.

Yagize ati “Twari dusanzwe dufite abarimu bashoboye kandi bigisha neza Igifaransa, ariko nanone dukeneye kubongerera imbaraga. Intego y’aba barimu baturutse muri OIF ni ukudufasha kuzamura ireme ry’ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda. Turashaka ko Igifaransa kigira umwanya ukomeye mu burezi bwacu. Bano barimu bazadufasha kwigisha abanyeshuri, badufashe no guhugura abarimu bacu.”

Twagirayezu kandi, yabwiye itangazamakuru ko mu byo Mineduc iteganya gukora mu rwego rwo kuzamura ireme ry’igifaransa, harimo kongera umwanya amasaha kigishwa mu ishuri, gusaba abasanzwe bakiga kugishyiraho umuhate, no kongera agaciro kacyo by’umwihariko mu bizamini bya Leta.

Umuyobozi w’ishami ritangirwamo serivisi z’ubutwererane n’ibikorwa by’umuco muri ambasade y’ u Bufaransa mu Rwanda, Juliette Bigot, yavuze ko itsinda ry’aba barimu ryiteguye gutanga umusanzu mu kuzamura ireme ry’Igifaransa mu burezi bw’u Rwanda, anashimangira ko bazakorana na REB, bagakora ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha abanyeshuri, guhugura abarezi, by’umwihariko binyujijwe mu mashuri nderabarezi, yo mu Rwanda.

Itsinda ry’abarimu Mineduc yakiriye baje ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa u Rwanda rurimo. Baje kunganira no guhugura abarimu bari basanzwe bigisha Igifaransa mu Rwanda, no kwigisha abanyeshuri muri rusange, nyuma y’aho imyaka isaga 10 ishize Igifaransa kigabanyirijwe umwanya cyahabwaga mu mashuri, ndetse n’andi masomo kigishwagamo, ibitabo n’integanyanyigisho byayo bigahindurwa mu Cyongereza.

Umunyamabanga wa leta muri Mineduc, Twagirayezu Gaspard yavuze ko abarimu bavuye muri OIF bazahugura abasanzwe mu Rwanda bakanigisha abanyeshuri
Juliette Bigot yavuze ko ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda izatera inkunga ibikorwa byo kuzamura ireme ry’Igifaransa mu Rwanda

src:igihe


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here