U Rwanda rwashyizwe ku isonga mu bihugu byo gushoramo imari muri 2020! Reba ibihugu 10 biza imbere

0
36
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

 

Abashakashatsi ba banki ya Rand Merchant Bank (RMB)  bashyize hanze urutonde rw’ibihugu muri afurika washoramo imari muri uyu mwaka wa 2020. Reba icumi bya mbere muri byo:

  1. Misiri (Egypt)

Iki gihugu cyiza ku mwanya wa mbere muri afurika mu koroshya ishoramari, gifite abaturage bagera kuri miliyoni 100 ibi bitanga icyizere cyiza cyishoramari mu iki gihugu.  Iki gihugu kiza mu bihugu gisurwa cyane muri afurika kubera ibintu nyaburanga bisangwa mu iki gihugu.

  1. Afurika yepfo (South Africa )

Iki gihugu cyiza kumwanya wakabiri mu guha ubwisanzure inshoramari muri Afurika.Ibi bije nyuma y’uko iki gihugu kivuye mu bihe bibi byaranzwe naruswa n’umutekano mucye. Ubu ubuyozi buriho buyobowe na perezida Cryil Ramaphosa bwashyize ku murongoo imikorere mu gihugu, ubu ibintu muri iki gihugu bifite umurongo ufatika.

  1. Maroke (Morocco)

Iki gihugu cya gatatu muri affuruka mukorohereza ishoramari ni na cyo gihugu gifite ishoramari riri hejuru mu bihugu biri munsi  y’ubutayu bwa Sahara.

  1. Ethiopia

Iki gihugu cya Ethiopia kiza ku mwanya wa kane munkurohereza ishoramari muri Afurika.Ibi babikesha kuba bareguriye ibikorwa byabo abikorera, banateza imbere inganda z’imbere mu gihugu. Iki gihugu kinatanga ikizere no mumyaka iri imbere.

  1. Kenya

Kenya ishyirwa ku mwanya wa gatanu  kubera umutekano uhari, umubare w’urubyiruko munini n’abaturage bafite ubumenyI bukenewe ku isoko. Ibi bikurura abaShoramari cyane.

  1. Rwanda

Impamvu u Rwanda rutaza mu myanya itanu yambere ni ukubera isoko rito ry’ishoramari. Iki gihugu kirimo gitera imbere cyane muri Afurika nyuma y’igihugu cya Mauritius.

  1. Tanzania

Ku mwanya wa karindwi haza igihugu cya Tanzania. Iki gihugu kiza mu bihugu bifite umutungo kamere mwinshi muri afurika. gusa nk’uko abashakashatsi ba RMB babigaragaza iki gihugu kiri gusubira inyuma!

  1. Nigeria

Iki gihugu gifite abaturage benshi muri Afurika kikaba igihugu cya kabiri gifite isoko rinini ry’ishoramari ku isi . Iki gihugu kiza kuyu mwanya kubera umutekano mucye ukirangwamo. Ibi bituma ifaranga mu iki gihugu rita agaciro. Iki kegeranyo cya RMB cyerekana ko icyi gihugu hatagizwe igihinduka bizakomeza kuba bibi mu minsi irimbere.

  1. Ghana

Igihugu cya Ghana kiza ku mwanya wa 9 mu bihugu by’afurika byorohereza ishoramari. Iki gihugu kirangwamo umutekano usesuye. Ikigega mpuzamahanga kigenzura imari (IMF) gishyira Ghana kumwanya wambere mukugira ubukungu buri kwiyongera ku muvuduko wo hejuru.

  1. Cote d’Ivoire

Iki gihugu cya Cote d’Ivoire kiza mumwanya wa cumi mu bihugu byorohereza ishoramari muri afurika. Iki ni kimwe mu bihugU byeza igihingwa cya Cocoa ku isi. Iki gihugu kandi ubu gifite umutekano umeze neza, inyubako n’ibikorwaremezo biteye imbere byorohereza ishoramari.

Dore uko byifashe muri Afurika y’uburasirazuba

Kenya ni yo iza ku mwanya Wa mbere muri afurika y’iburengerazuba mu korohereza ishoramari hagakurikiraho u Rwanda, Tanzania ikaza ku mwanya wa gatatu naho Uganda ikaza ku mwanya wa kane, sundani y’amajyepfo ikaza ku mwanya wa gatanu hagaheruka Uburundi.

Isoko y’inkuru (Reference)

A frica.com. (2020, February 15th). Retrieved from Africa.com: https:africa.com/top-10-countries-to-invest-in-africa/


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here