Uburakari bukomeye bw’Abanyafurika,Nyuma y’uko abadogiteri babiri b’Abafaransa bavuze ko urukingo rwa Coronavirus rukwiye kugeragerezwa ku Banyafurika

0
517
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abaganga 2 bakomeye b’Abafaransa bagiye kuri Televiziyo mu kiganiro imbonankubone bemeza ko inkingo za coronavirus zigomba gupimirwa ku Banyafurika bakennye.Ibi byateye ubwoba n’uburakari abantu benshi bakurikiranaga iki kiganiro.Bimwe mu byamamare bikomeye bikomoka kuri uyu mugabane birimo Samuel Eto na Didier Drogba byasubizanyije uburakari aba baganga.Aho babyise irondaruhu n’agasuzuguro gakabije ku Banyafurika.


Ibi byatangiye ubwo kuri televiziyo yo mu Bufaransa LCI, Jean-Paul Mira na Camille Locht bagaragaje igitekerezo cyo gupima inkingo nshya ku baturage bakennye bo muri Afurika .Mira ni umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi bukomeye mu bitaro bya Cochin i Paris, na ho mu gihe Locht ni we  umuyobozi w’ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima n’ubushakashatsi mu buvuzi, kizwi ku izina rya Inserm.


Mira yagize ati: “Niba bitumvikana nk’ubushotoranyi, kuki tutakorera isuzuma ry’umuti n’urukingo bya Covid-19 muri Afurika aho nta masike ,nta n’ubuvuzi bukomeye? nk’uko twabikoze mu bushakashatsi bumwe na bumwe bwerekeye sida,twabugeragereje ku ndaya z’Abanyafurika. kuko ari bo baba bafite amahirwe menshi cyane yo kwandura kandi ntibirinde. “


Mugenzi we Locht yarabyemeye, agira ati: “Uvuze ukuri. Mu by’ukuri turimo no gutekereza no kubikorera icyarimwe n’ubundi bushakashatsi kuri BCG placebos,” urukingo rwakwifashisha gukingira igituntu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here