Uburyo bushya bwo gupima Coronavirus hifashishijwe amacandwe, buzajya bufasha abantu kwipima mu ngo zabo”Matt Hancock”.

0
294
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu bwongereza hatangijwe igeragezwa ryo gupima Coronavirus hifashishijwe amacandwe y’umuntu, ibi ngo bizajya bifasha abantu kwipima aho bari mu ngo zabo bitabasabye kujya kwa muganga cyangwa kubifashwamo na Muganga ubizobereyemo.

Abaganga barenga 14,000 n’abandi bakora mu rwego rw’ubuvuzi, n’abo babana, ni bo bazagira uruhare muri ubu bushakashatsi ndetse Kaminuza ya Southampton ikazayobora iri geragezwa rizafata ukwezi kumwe.Iryo gerageza riyobowe na Kaminuza ya Southampton rizamara ibyumweru bine.

Impuguke zizeye ko uko gupima amacandwe kuzaba uburyo bworoshye kurushaho kubera ko uburyo busanzwe bwo kwinjizwamo igipimo imbere mu zuru no mu muhogo bushobora kugira abo bubangamira.

Ibyo bizamini byakorewe gutahura niba umuntu yaranduye coronavirus.

Abakorerwaho iryo gerageza barimo n’abakozi b’iyo kaminuza n’abanyeshuri buri cyumweru bazajya batanga ibizamini by’amacandwe ngo asuzumwe muri ‘laboratoire’.

Ibyo bifashisha mu kwifata ibizamini bizajya bishyirwa mu ngo zabo cyangwa aho bakorera, nyuma bihakurwe n’abakozi bo mu itsinda ryo gupima cyangwa babijyanye ahantu bemeranyijwe.

Ibi bishobora kugaragaza abantu banduye coronavirus ariko batagaragaza ibimenyetso bizwi byayo, kandi bagiteje ibyago byo kuba bayanduza abandi.

Iri gerageza ry’uburyo bwo gupima coronavirus ryiyongereye ku buryo busanzweho mu Bwongereza buri guhabwa abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi (NHS) ndetse na buri muntu wese ugaragaza ibimenyetso.

Matt Hancock, umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima mu Bwongereza, yavuze ko ashimira buri muntu wese uri kugira uruhare muri iryo gerageza.

Yagize ati: “Gupima amacandwe bishobora korohereza kurushaho abantu kwipimira coronavirus mu ngo zabo, bitarinze biba ngombwa ko bakoresha ibipimo byinjizwa mu mubiri. Iri gerageza ry’ibanze rizanadufasha kumenya niba uburyo busanzweho bwo gupimirwa mu ngo bushobora gutahura mbere y’igihe abanduye iyi virusi”.

Buri muntu wese uzasanga yaranduye coronavirus muri abo bari gukorerwaho igerageza, azasabwa kwishyira mu kato mu kwirinda ko yakwirakwiza ubwandu.

Uko gupima amacandwe kureba imiterere-sano (genetics) y’ibigize virusi, hifashishijwe uburyo buzwi nka ‘loop-mediated isothermal amplification’ (LAMP).

Impuguke zivuga ko ubu buryo bushobora koroha no kwihuta kurusha ubusanzweho bwa ‘polymerase chain reaction’ (PCR) bukoreshwa mu gusesengura ibipimo bya coronavirus byafashwe.

Kera kabaye, bishobora kuzashoboka ko gupima no kwegeranya ibipimo bikorerwa mu ngo ndetse ibyavuye mu bizamini bikaboneka mu gihe kitageze ku isaha imwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here