Uburyo bwo guhinduranya abashoferi ku mupaka wa Rusumo bwakuweho.

0
205
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ni mu itangazo ryasohowe na Repuburika y’u Rwanda, iri tangazo rikaba rikubiyemo bimwe mu byaganiriwe mu nama yabaye ejo taliki ya 15 Gicurasi 2020 yahuzaga intumwa za Repuburika y’u Rwanda n’iza Repuburika y’unze ubumwe ya Tanzaniya.

Hashize iminsi Leta y’u Rwanda yarafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, zimwe muri izo ngamba zari zirimo ko abashoferi bazanye ibicuruzwa bambuka umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya bagomba gusiga amakamyo ku mupaka, abandi bashoferi bagafata ayo makamyo bakayinjiza mu gihugu, ibi bikaba bitarishimiwe na bamwe mu bashoferi ba Tanzaniya doreko batangiye no kugaragaza urugomo kubashoferi b’abanyarwanda bari muri Tanzaniya batera amabuye ku makamyo yabo banabatonganya cyane.

Tanzanian Drivers Refuse to Hand Over Trucks at Rwanda Border ...

Mu nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, Intumwa za Leta y’u Rwanda n’iza Leta y’unze ubumwe ya Tanzaniya, bemeje ko nta kamyo izongera gusigwa ku mupaka ngo itwarwe n’undi mushoferi bimwe mu byifuzwaga cyane n’abashoferi ba Tanzaniya, ahubwo ibicuruzwa bitangirika bizajya bipakururirwa ku mupaka wa Rusumo, hanyuma ibyangirika n’ibikomoka kuri peterori bikomeze byinjire mu gihugu bigere aho biteganijwe kugera biherekejwe kandi ntakindi kiguzi kiyongereyeho.

Ibi bikazajya bikorwa guhera saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikindi cyemejwe muri iyi nama kugira ngo hakomeze kwirinda icyorezo cya COVID-19, abashoferi bazajya bapimwa kandi bapimwe na Leta y’unze ubwumwe ya Tanzniya. abapmwa ni abatwara ibicuruzwa byangirika n’ibikomoka kuri peterori.

Image

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here