Ubushakashatsi bwagaragaje ko ‘air conditioners’ zongera ubwandu bwa Covid-19 ku kigero kihuse

0
240
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihe cy’impeshyi cyane cyane usanga abantu bibanda ku gucana air conditioner c zasobanurwa mu kinyarwanda nk’ibikoresho bizana amafu cyangwa akayaga mu nyubako.

Nyamara ubushakashatsi bumaze iminsi bukorwa bwagaragaje ko ibi bikoresho bishobora kongera ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirusi cyane cyane iyo bikozwe ahahurira abantu benshi.

Bizwi ko ahantu hari ubukonje horohera agakoko ka coronavirusi gukwirakwira no kororoka bityo byari byatumye abantu bibwira ko impeshyi niza ubwandu bw’iki cyorezo buzahosha nyamara byagaragaye ko ibihe nta kinini bihindura ku bwandu bwa covid-19.

Hiyongeraho ko kuba izi air conditioners zihuha umuyaga ngo zigabanye ubushyuhe bituma umwuka usakara hose bigatuma abantu bahumeka umwuka w’abandi.

Edward Nardell wigisha muri kaminuza ya Harvard avuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze ahantu hari za air conditioners ubwandu bwari bwinshi ugereranyije naho zitari.

Abashakashatsi batanga inama zuko ahari air conditioners zajya ziba zifite utuyunguruzo (filters)ziyungurura umwuka ku buryo buhagije.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here