Ubushinwa: Abakomoka muri Afurika mu kaga,baratakambira Leta ngo ibarenganure

0
1736
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ubushinwa ni igihugu kibamo abantu benshi bakomoka k’Umugabane wa Afurika.Bamwe bagiyeyo ku bw’Imirimo itandukanye irimo ubucuruzi, kwiga n’ibindi byinshi  bitandukanye.Gusa kuri ubu baratakambira Leta ngwibarenganure nyuma yuko basohowe mu mazu bashinjwa kuba aribo bakwirakwiza Coronavirus.None bikaba byabashyize mu kaga ko kuba bayandura ahubwo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru mpuzamahanga ‘BBC’, Abanyafurika basanzwe baba mu Bushinwa cyangwa abari baragiyeyo ku mpamvu z’ubucuruzi cyane cyane abatuye mu majyepfo y’Ubushinwa mu mujyi wa Guangzhou birukanwe mu mahoteri n’amazu yo guturwamo mu gihe abayobozi b’ubuzima b’iki gihugu batangije ubukwabu kuri Covid-19.

Abirukanwe bavuga ko barenganijwe. Tobenna Victor, umunyeshuri wo muri Nijeriya i Guangzhou yagize ati: “Baradushinja ko dufite virusi”.

Twabahaye ubukode ariko nyuma yo gukusanya bwo bukode badusohora mu nzu. Kuva mu ijoro ryakeye twaryamye hanze.Umucuruzi Lunde Okulunge Isidore ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yagize ati: “Baje iwanjye. Bambwiye gutegereza nyuma y’amasaha 24 kugira ngo mbone ibisubizo, ariko ariko nyuma y’amasaha 24 nta muntu wigeze ampamagara.”

Bamwe mu baturage babwiye BBC ko birukanwe mu nzu zabo,abandi bakavuga ko bashyizwe mu kato ku gahato batazi ibyavuye mu bizamini byabo. Ku wa kabiri, abayobozi b’Ubushinwa bahakanye ibihuha byo kuri interineti bivuga ko virusi iri gukwirakwira mu baturage bakomoka muri Afurika kandi ko uduce tumwe na tumwe two mu mujyi Abanyafurika biganjemo twari twafunzwe.

Guangzhou ni imwe mujyi muri iki gihugu ituwe n’umubare minini w’abaturage.Kandi uyu mujyi mu kuva mu myaka ishize wabaye ihuriro ry’abacuruzi bo muri Afurika barangura bakajya kugurisha ibicuruzwa ku mugabane w’Afurika.

Mu Bushinwa hari impungenge zikomeje kwiyongera ku umubare w’abari kwandura Covid-19 muri iki gihe baturuka mu bihugu by’amahanga, abayobozi bakaba batinya ko bishoborakongera gutera izamuka rikabije ry’icyorezo cya Coronavirusi muri iki gihugu cyari gitangiye kugarukamo agahenge. Kuva muri Werurwe, Guangzhou yasabye abantu baturutse mu mahanga gushyirwa mu kato iminsi 14.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here