Ubushinwa bwemereye Abanyafurika urukingo rwa Coronavirus ku buntu

2
1053
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Guverinoma y’ubushinwa yiyemeje ko izaha umugabane wa Africa urukingo rwa Covid-19 bwa mbere mu gihe cyose bazaba bamaze kurukora, ibi kandi ngo ubushinwa bukabikorera Africa ku buntu. 

Ubushinwa buyoboye ibindi bihugu by’isi mu gushakisha umuti n’urukingo bya coronavirus, ndetse abahanga bo muricyo gihugu bari gukora ibi ahanini bagendeye ku ikoranabuhanga ryabo bahoze banakoresha mugihe cy’imyaka irenga 10 ishize.

Mu minsi ishize ubushinwa bwatangaje ko igerageza rya mbere ry’umuti wa covid-19 bakoreye ku bantu riri gutanga ikizere ndetse irindi tsinda ry’abashinwa naryo ryari ryavuze ko haririndi gerageza bari gukorera ku nyamaswa naryo rigaragaza ibimenyetso byiza byo gutanga ikizere.

Kugeza ubu imiti 5 mu 10 yitezwe kuzavamo iyivura Covid-19, iri gukorerwa igerageza yakozwe n’Ubushinwa n’ukuvuga kimwe cya kabiri cy’imiti n’inkingo byizeweho gutabara isi biri gukorwa n’Abashinwa. Ndetse nurwa 6 murizo 10, ruri gukorwa n’ubudage nabwo bufatanyije n’Ubushinwa nkuko bitangazwa na OMS. 

Iyi gahunda yo guha urukingo umugabane wa Africa ku ikubitiro yatangajwe na perezida w’Ubushinwa kuri uyu wa kane ubwo yagiranaga inama n’abayobozi b’ibihugu bya Africa hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

Perezida w’ubushinwa bwana Xi Jinping yagize ati: “twahuriye aha turimo abantu bashya ndetse nabo dusanganywe, kugira ngo twige kuburyo twarwanya icyorezo dufatanyirije hamwe, ndetse tukanakomeza gutsindagira ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’ibihugu byacu”.

Yakomeje agira ati: “turagerageza kuzuza amasezerano twiyemeje kuva mu ntangiriro mu nama zabanje. Ibyo harimo gutanga umusanzu ushoboka dufatanyije n’Isi mu kurwanya iki cyorezo. Twizeye ko ikiremwamuntu kizatsinda iki cyorezo nta shiti, ndetse abaturage ba Africa n’ubushinwa bazabaho ubuzima bwiza nyuma y’ibi”. 

Perezida w’ubushinwa kandi yemeye ko agiye gushyira igitutu ku muryango uhuriyemo ibihugu 20 bikize ku isi, bikoroshya imyenda bifitiwe na Africa, haba mukuyikuraho cyangwa kwigiza inyuma igihe cyo kuyishyura, uretse ibyo kandi Xi yatangaje ko Ubushinwa bugiye kubaka ikigo gishinzwe guhangana na covid-19 kumugabane wa Africa ndetse kikazatangira gukora mu mpera z’uyu mwaka hatitawe ku ngaruka iki cyorezo cyagize k’Ubushinwa. 

Amakuru avuga ko Ubushinwa bwohereza ibikoresho birenga miliyoni 30 byo gupima Covid-19 kumugabane wa Africa, harimo kandi imashini zitanga umwuka ibihumbi 10,000, udupfukamunwa turenga miliyoni 80, ibi bikoresho byose bikaba biza buri kwezi hiyongereyeho nçikipe y’abaganga b’inzobere baza gufasha abanyafurika guhangana n’iki cyorezo.

Kugeza ubu umugabane wa Africa gusa umaze kugira abantu ibihumbi birenga 260, by’abanduye coronavirus abarenga 7000 muri bo bamaze gupfa, ndetse abarenga ibihumbi 120, barayikize


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

  1. Mwaramutse neza. Ko mbona abapfuye baruta abarwaye inshuro nyinshi cyane, ese haba harabariwemo n’ abapfu b’ izindi ndwara?
    Ibihumbi birenga 260 baranduye,
    Ibihumbi 7000 byarapfuye!!??
    Ibihumbi 120 barayikize.
    #Birashoboka ko habaye kwibeshya. Niba ariko kuri mwabikosora. Murakoze.

    • Murakoze kudukosora,ni byo koko twakoze ikosa ry’imyandikire,imbere ya 7000,ijambo “ibihumbi”,ntiryagombaga kujyaho,Twabikosoye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here