Ubutumwa bukomeye Perezida Kagame yahaye urubyiruko mu nama nyobozi ya FPR/Inkotanyi

0
383
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida Paul Kagame , akaba na Chairman wa FPR/Inkotanyi  yashimangiye ko  abakiri bato bagomba kuganira ku kibazo by’ u Rwanda bakamenya aho igihugu cyerekeza bityo bakazashobora gukosora amakosa yakozwe n’ abababanjirije.

Iki kiganiro yagitanze ubwo yitabiraga inama nyobozi ya FPR/Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru i Rusororo kuwa 26 Kamena 2020.

Yagize ati”Nifuza ko twazajya tuganira n’ abakiri bato kugira ngo bumve ibihe tuganamo ndetse barusheho kumva ko abanyarwanda, igihugu byose biri mu maboko yabo”.

Kuri iyi ngingo yakomeje avuga ko ari ingenzi ko abakiri bato batangira gufata umwanya wo kumenya aho igihugu cyabo kigana bityo bakazashobora kugira icyo bakosora kuko batabikoze gutyo bakaba mu makosa yakowe igihugu cyazaba gifite ibyago.

Muri iyi inama kandi yitabiriwe n’ abanyamuryango 250, Perezida Kagame yavuze ko Coronavirus yaje yiyongera ku bindi bibazo U Rwanda rwari rufite.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here