Ubuzima bw’abarimu n’imiryango yabo mu kaga, ibigo byigenga byahagaritse kubahemba kugeza igihe kitazwi.

2
1271
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ibigo by’amashuri by’igenga byinshi mu Rwanda,byafashe umwanzuro ukomeye wo guhagarika amasezerano yose bwari bufitanye n’abarimu babyo ndetse n’abandi bakozi babyo nyuma y’uko leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuba ifunze amashuri kugeza mu kwezi kwa Nzeri 2020,umwanzuro ugamije kurinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Ibi byashyize ubuzima bw’imiryango yari itunzwe n’imishahara y’abarimu mu mashuri yigenga mu kaga.

Abarimu baganiriye na rwandannews,bayitangarije ko ubu bari mu ihurizo ry’ubuzima kuko ngo ibigo bimwe byigenga byahise bihagarika amasezerano y’akazi bari bafitanye rugikubita,ntibyahemba abarimu babyo kuva muri Werurwe 2020 (ukwezi kwa 3),ibindi bigo by’amashuri yigenga byinshi bisigaye ntibyigeze bihemba abarimu babyo kuva muri Mata 2020(ukwezi kwa 4).

Hepfo ni amwe amabaruwa yakiriwe n’abarimu ahagarika amasezerano y’abo y’akazi kugeza igihe kitazwi.

Iyi ni ibaruwa abarimu b’ishuri rya TVET Gahunga bahawe
Iyi ni ibaruwa abarimu b’ishuri rya ESPANYA N.G.O bahawe

Abarimu baganiriye na rwandannews batashatse kugaragaza imyirondoro yabo bagize bati

“Mu by’ukuri ubuzima bwarahagaze kuri twe abigisha mu bigo by’igenga kubera kudahembwa,mu gihe abigisha muri leta nyine bo bagihembwa.Ibi ntawabiteganyaga,twibaza niba tuzongera kubaho ari uko umunyeshuri yagarutse ku ishuri bikatuyobera”

Nubwo Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine UWAMARIYA yari yatangaje ko leta ntacyo irateganyiriza abarimu bahagarikiwe imishahara bigishaga mu bigo by’amashuri byigenga,abo barimu baratakambira leta y’u Rwanda ngo irebe ko hari icyo yabamarira,nk’abanyarwanda bagizweho ingaruka z’icyorezo cya Covi-19 ku buryo bw’umwihariko.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

  1. Nubwo twinubira ko leta ihemba make, ariko ikora nk’umubyeyi.

    Ndatekereza icyorezo kizarangira ariko private zizategekwe kongera umushahara habeho umushahara fatizo.

    Abo bakozi nabo harebwe icyakorwa kuko birababaje kubona mwarimu asezererwa igitaraganya nkuwibye kandi yarakoze ibyo ashoboye mubushobozi yari afite agatanga uburere n’ubumenyi.

    Imana ifashe abarimu muri Rusanjye kuko umushahara wabo utabemerera kwizigama bihagije.

  2. Nubwo twinubira ko leta ihemba make, ariko ikora nk’umubyeyi.

    Ndatekereza icyorezo kizarangira ariko private zizategekwe kongera umushahara habeho umushahara fatizo.

    Abo bakozi nabo harebwe icyakorwa kuko birababaje kubona mwarimu asezererwa igitaraganya nkuwibye kandi yarakoze ibyo ashoboye mubushobozi yari afite agatanga uburere n’ubumenyi.

    Imana ifashe abarimu muri Rusanjye kuko umushahara wabo utabemerera kwizigama bihagije.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here