Ubuzima: Sobanukirwa n’indwara ya Stroke ihitana abatari bake ku isi

0
270
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abantu benshi bapfa amarabira bitewe n’iyi ndwara ya stroke. Ushobora kuba wirirwanye n’umuntu ari muzima nyuma y’amasaha make ukumva ngo yitabye imana.

Hari indwara zimwe na zimwe ziba zikomeye cyane, ku buryo iyo igufashe uhita witaba Imana mu gihe cyihuse, gusa kandi nta ndwara n’imwe yibasira umubiri itabanje gutanga ibimenyetso twakwita ko biburira. Stroke ni imwe mu ndwara zikomeye, zibasira kandi zigahitana benshi, niyo mpamvu ugomba kwita cyane ku bimenyetso byayo hakiri kare, ukaba wakwihutira kwa muganga bitarakomera.

Ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe. Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n’igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

Stroke iterwa nuko imjyana yifunze.
Iyo udutsi dutwara amaraso mu bwonko twifunze bitera stroke
Kudatembera neza kw’amaraso mu bwonko bitera stroke.

Dore bimwe mu bimenyesto biranga iyi ndwara:Guhorana ibinya mu maboko, amaguru, cg mu isura cyane cyane ku gice kimwe cy’umubiri cg se kumva udafite imbaraga muri ibyo bice. Gucangwa ugatangira kwitiranya ibintu. Niba utangiye kuvuga no kumva bigukomereye.Igihe utabona neza yaba ku jisho rimwe cg yombi. Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye. Guhorana isereri. Uburibwe bw’umutwe bukomeye cyane kandi utazi impamvu.Nubwo ari indwara ikomeye kandi ihitana benshi, hari uburyo ushobora kuyirinda ubwawe.

Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho
Mubyo ufungura ugomba kwibanda ku bishyimbo, utubuto duto ndetse n’imboga,Kunywa mu rugero inzoga
Niba unywa cg uba hafi y’unywa itabi bihagarike
Mu byo kurya byawe, gabanya ibinure ufata, isukari ndetse n’ibiryo bicisha mu nganda
Aho kurya inyama zitukura ibande cyane ku bituruka mu mazi nk’amafi, isambaza n’ibindi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here