Ubwiza ntibureberwa mu busa-Ingabire Marie Immaculee avuga ku baserukanye bikini muri Miss Calabar

0
65
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuyobozi w’Umuryango Urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yakomoje ku bakobwa biyerekanye mu mwambaro wa ’bikini’ muri Miss Africa Calabar, ashimangira ko ubwiza bw’umwari budakwiye gushingira mu kwiyambika ubusa.

Ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020 nibwo habaye gutoranya abakobwa batanu bagomba gukurwamo umwe uzaserukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar izabera muri Nigeria mu mpera z’uyu mwaka.

Uku gutoranya aba bakobwa kwakurikiwe n’induru n’intugunda, benshi bavuga ko batishimiye uburyo basabwe kwiyerekana mu mwambaro wa bikini ubusanzwe benshi bavuga ko uhabanye n’umuco Nyarwanda.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter witwa Lydia Mutesi, yashyizeho ubutumwa buherekejwe n’ifoto y’umwe mu bakobwa bari bitabiriye iki gikorwa wari wambaye bikini, maze yibaza niba koko ibi bintu bikwiriye mu Rwanda.

Ati “Mumpugure, harya ubwiza bw’umukobwa bubonwa ari uko ashyize hanze ubwambure akiyerekana? Hanyuma se muri aya marushanwa y’ubwiza bagenzi babo b’abahungu ko ntarabona amafoto yabo nk’aya bo ntibibareba?”

.

Ingabire Marie Immaculée na we uri mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Mutesi, yavuze ko uburyo abakobwa bari bambayemo ntaho bitandukaniye n’ubusa buri buri.

Yagize ati “Ubusa ni ubusa nyine kandi ubwiza ntibureberwa mu busa.”

Abakobwa batanu barimo bane bitabiriye Miss Rwanda nibo babonye itike mu gushakisha umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020 izabera muri Nigeria mu mpera za 2020.

Barimo Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda 2019 ndetse na Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2019. Biyongeraho Kirezi Rutaremara Brune na Uwase Aisha nabo bari muri 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Rwanda mu 2020.

Undi mukobwa wabashije gutsinda muri iri jonjora rya Miss Africa Calabar ni uwitwa Gacukuzi Belyse usanzwe ari umunyamideli.

Aba bakobwa batoranyijwe mu bagera ku munani bashakishwagamo uzahagararira u Rwanda muri iri rushanwa.

Buri mukobwa yanyuze imbere y’akanama nkemurampaka abazwa ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye n’ibidukikije, ingaruka Coronavirus yagize mu buzima bwa muntu, impano afite n’ibindi.

Abakobwa batambutse imbere y’akanama nkemurampaka inshuro ebyiri, ubwa mbere bari bambaye amapantalo n’imipira mu gihe ku yindi nshuro biyerekanye mu mwambaro wa ’bikini’ ukunze kuvugisha benshi mu Rwanda.

Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria. Mu mwaka ushize ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa wegukana iri rushanwa ahabwa 35000$ (asaga miliyoni 34 Frw) n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford SUV.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here