Ubwuzu bwinshi nyuma yaho utubari dufunguwe amashuri agakomeza gufunga muri Kenya

0
185
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Iki cyemezo cyo gufungura utubari ndetse no guha uburenganzira restaurant gucuruza inzoga, kiratangira kubahirizwa uyu munsi ku wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020. Ubwo Kenyatta yagitangazaga kuri uyu wa mbere, Abanya-Kenya bakomye akaruru bakishimira.

Perezida Kenyatta kandi yatangaje ko amasaha yo kugera mu ngo yiyongereyeho abiri kuko byari saa tatu (21:00) ubu bikaba byabaye saa tanu z’ijoro (23:00).

Gusa yavuze ko utubari two tuzajya dufunga sa yine z’ijoro (22:00). Utubari twari dufunze kuva muri Werurwe.

Nanone kandi umubare w’abagomba kwitabira ubukwe cyangwa imihango yo gushyingura, wakubwe kabiri ubu ni 200 na none kandi imibare y’aberemewe guteranira mu nsengero ikaba yongerewe.

Muri Nyakanga ubwo imibare y’abafite ubwandu bushya yatumbagiraga muri kiriya gihugu, na restaurants zari zabujijwe gucuruza ibinyobwa bisembuye.

Kugeza ubu muri Kenya habarwa abantu 38 168 bagezweho n’icyorezo cya COVID-19 mu gihe abagera kuri 700 bahitanywe nacyo kuva cyagera muri kiriya gihugu muri Werurwe gusa Kenyatta yabwiye abaturage be kwitwararika kuko imibare ishobora kongera kuzamuka mu gihe abantu baba biraye/

Yagize ati “Mu karere ni twe twagizweho ingaruka cyane ariko na none imbaraga nke zishobora kudusubiza ahabi. Niba dutsinze urugamba rumwe rwo kurwanya COVID-19 ntabwo turatsinda intambara yose.”

Guverinoma ya Kenya itarafungura amashuri, iherutse gutangaza ko ubu atari igihe kiza cyo kuyafungura icyakora ngo azafungurwa umwaka utaha wa 2021.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here