UGANDA:Amatora y’umukuru w’igihugu ashobora kutaba kubera Coronavirus

0
252
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus ibikorwa byinshi byagiye bihagarara kubera iki cyorezo muburyo bwo kwirinda ko cyakomeza gukwirakwira mu bantu benshi.Kuri ubu amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe mu gihugu cya Uganda muntangiriro z’umwaka wa 2021 ashobora kutaba nkuko Perezida wiki gihugu bwana Yoweri Museveni;aho yavuzeko byaba ari ubusazi gukoresha amatora mu gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Ubwo Museveni yaganiraga na televiziyo NBS yavuze ko niba iki cyorezo kidahagaritswe nibura mu kwa karindwi amatora ateganyijwe mu ntangiriro za 2021 ashobora kwigizwayo.Nyuma yuko Museveni atangaje ibi abantu benshi bahise bavugako bigaragara ko aya matora atazaba ahubwo azaba yegejweyo.

Nkuko bbc dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko abagera kuri 24 batanze ubusabe bwabo muri Komisiyo y’amatora ko bashaka guhatana na Museveni, ndetse bari baratangiye ibikorwa by’ibanze mbere ya Covid-19.Muri aya matora hakaba hari hitezwe guhatana bikomeye.

Bobi Wine w’imyaka 38, umunyamuziki winjiye muri umunyapoliki niwe ugaragara nk’uhanganye bikomeye na Museveni umwaze imyaka 33 ku butegetsi.Benshi bibazaga niba amatora azaba ari mu mucyo n’ubwisanzure mu gihe hari ibirego byo gutera ubwoba no kugirira nabi abo ku ruhande rutavuga rumwe na Museveni.

Mu gihe cya vuba, Bobi Wine yafunzwe kenshi ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo ubugambanyi. Henry Tumukunde wahoze ari umutegetsi muri guverinoma na jenerali mu gisirikare, nyuma y’uko yari aherutse kuvuga ko ashaka guhatana na Museveni, yarafunzwe arekurwa by’agatetganyo kuwa mbere amaze amezi abiri afunze.

Bwana Museveni avuga ko abantu bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi babivanga n’ubugumutsi aribo bonyine bafungwa. Kuri ubu muri Uganda hamaze kuboneka abantu 122 banduye coronavirus.Kugeza ubu ibikorwa bihuriza abantu benshi byaba ibya Politiki cyangwa se ibindi byose byarahagaritswe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here