Ukananirwa Ikinyarwanda ukamenya gusoma Yesaya w’umuzimu w’iyo-Rutangarwamaboko ntavuga rumwe n’Abakirisitu

0
413
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umupfumu Rutangarwamaboko ntiyumvikana n’abafite imyemerere yakitwa iyazanywe n;abazungu ahanini yiganjemo iya gikirisitu.Imvano yo kutumvikana ahanini ikomoka ku kuba ngo aya madini atesha agaciro abakurambere b’u Rwanda batabarutse akabagereranya n’abantu babi nyamara mu bitabo bitagatifu byabo bagasingiza abandi bapfuye bo muri Isirayeli.

Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasubizaga mu mirimo ,Gatabazi Jean Marie Vianney nka Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,uyu mupfumu yanyarukiye ku rukuta rwe rwa twitter agira ati,” Imana y’iRwanda Ihorana nawe Ishimwe yo n’Abazimu bacu bakigushingishije intege mu Bicumbi Mwenimana ngo ukomeze ukorere urwakubyaye,Ishyuka n’Abakuru barwo urudateba ruhora rwaanda U #Rwanda,kandi ntiwibagirwe Gutura Umuterekero w’ibyo”

TV 1 yanyarukiye mu bayobozi b’amadini atandukanye ibabaza uko bumva imyemerere y’abazimu maze benshi bayitera utwatsi bavuga ko abapfuye badashobora kugira imbaraga ku bazima.

Umwe mu ba Pasiteri yumvikanye avuga ko na Yesu yizera yapfuye akazuka ariko yitiranya ijambo umuzima n’inshinga y’ikinyarwanda ,aha niho Rutangarwamaboko yahereye agira ati,”Arko Muganga wagorwa!uracyafite byinshi byo kugangahura!Uwo niwe muvuguruza ngo uvugira Imana bakuboneye atazi no gutandukanya izina n’inshinga?ndagowe pe!ukananirwa n’Ikinyarwanda cy’iwanyu ukamenya gusoma yesaya w’Umuzimu w’iyo uteshejwe abawe bahafi

Hagiye humvikana kenshi impaka z’abadashyigikiye amadini yazanye n’umwaduko w’abazungu bavuga ko yazanywe nk’igikoresho cy’ubukoloni no kurandura imyemerere Abanyarwanda bari bafite.

Ugereranya ute imyemerere gakondo n’iyaje nyuma y’umwaduko w’abazungu?Duhe ibitekerezo byawe


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here