Umubare wabari guhitanwa n’icyorezo cya coronavirus ukomeje kwiyongera.

0
58
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Iki cyorezo kibasiye ubushinwa muri iy’iminsi kuri uyu wa gatandatu cyongeye guhitana abantu bagera kuri 89 byahise bizamura umubare wabamaze guhitanwa n’iki cyorezo aho ugeze kubantu 813. Mu ntara ya Hubei aho iki cyorezo cyatangiriye ubu hakaba habarirwa abantu basanga ibihumbi makumyabiri na birindwi (27,000) bivugwa ko aribo bafite iki cyorezo, kw’isi hose bageze ku bihumbi mirongo itatu na birindwi (37,000) kugeza ubu, ariko abenshi biganje mu gihugu cy’ ubushinwa. Ubwo muri 2003 hateraga SARS cronovrius yahitanye abasanga abantu 774 mugihe ubu iki cyorezo kikaba kimaze guhitana abasanga 813. Akanama gashinzwe ubuzima bw’icyiremwa muntu kw’isi kakaba kamaze gutangaza ko kagiye kohereza itsinda ry’abantu mubushinwa bagiye gukora i perereza kuri iyi virus iri guhitana abantu.

Mu gihugu cya Singapore kuri iki cyumweru bamaze gutangaza ko hari abantu bagera kuri 3 bamaze kugaragarwaho n’iki cyorezo, Minisiteri y’ubuzima muri icyi gihugu cya Singapore ikaba itangaza ko umubare w’abantu bagaragaweho n’iki cyorezo umaze kugera kubantu 43 gusa iyi minisiteri yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo hatagira ugeraho abo bantu bamaze kwandura bari.

Mu gihugu cya Brasil bakaba bakiriye abaturage babo baturutse mu bushinwa basanga 34 kuri iki cyumweru bakaba bari bavuye mu ntara ya Wuhan (China). Minisiteri ishinzwe ubuzima muri iki gihugu cya Brasil nayo ikaba itangaza ko mu baturage bakiriye nta numwe uri kugaragarwaho n’iki cyorezo gusa ngo aba baturage bagomba gushyirwa mu kato kangana n’iminsi igera kuri 18.

Mu gihugu cy’ubudage kuri iki cyumweru nabo bakiriye abene gihugu babo bagera kuri 20 bari kumwe n’imiryango yabo aho bari bavuye nabo mugace ka Wuhan(China), Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu cy’ubudage nayo ikaba yatangaje ko aba baturage bagomba kumara iminsi igera kuri 14 mu kato.

Mu gihugu cy’ubwongereza (UK) bakaba bamaze gutangaza ko hari abantu bagera kuri 4 nabo bagaragaweho n’iki cyorezo kuri iki cyumweru abo bantu bakaba babapimye bakabasangana iki cyorezo aba bantu bakaba bahise boherezwa mu bitaro byitwa Royer Free Hospital giherereye London bikaba binavugwa ko iyi virus ishobora kuba yageze no mu gihugu cy’ubufaransa.

 


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here